• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Imodoka na zo zirimo guhunga”: Umubembe wo muri Wazalendo yavuze ibikomeye ku muvuduko wa FRN.

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 31, 2026
in Conflict & Security
0
Fizi: Imirwano hagati ya FRN n’Ingabo z’u Burundi Isize Ibidasanzwe!
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Imodoka na zo zirimo guhunga”: Umubembe wo muri Wazalendo yavuze ibikomeye ku muvuduko wa FRN.

Minembwe Capital News (MCN)

Umubembe wo mu mutwe wa Wazalendo wahunze ava mu bice by’i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yumvikanye mu butumwa bw’amajwi avuga ko bakubiswe bikomeye na drone itazwi nyirayo.

Muri ubwo butumwa bw’amajwi, uyu Mubembe yumvikanye agaragaza ko bahuye n’igihombo gikomeye, agira ati: “Twarakubiswe, twakubiswe na drone itazwi nyirayo.”

Yagaragaje ko agace bakubitiwemo cyane ari ahantu yise “Icyura”. Icyakora, abantu basanzwe bazi neza ako gace bagaragaje ko aho yavugaga ari mu nkengero za Kabanju, ahazwi nko ku wa Mabuye.

Muri ubwo butumwa kandi, uyu Mubembe yagaragaje ko umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ufite umuvuduko udasanzwe mu bikorwa byawo bya gisirikare. Yavuze ko uramutse ukomeje uwo muvuduko, ushobora kwigarurira uduce twinshi mu gihe gito.

Yongeyeho ko nibakomeza gutera imbere kuri uwo muvuduko, bashobora no kwigarurira igice kinini cya Teritwari ya Fizi. Mu kugaragaza uko abona imbaraga za FRN, yagize ati: “Bakomeje gukoresha uyu muvuduko barimo, bahita bafata igihugu cyose mu minsi mike.”

Mu bindi yagarutseho, yavuze ko abasirikare benshi bo mu mutwe wa Hiboux barapfuye, ibintu avuga ko byatumye abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bacika intege, bamwe muri bo bagahitamo guhunga.

Uyu Mubembe yanagaragaje ko muri iki gihe batazi icyo bakora, agaragaza gucika intege no kutamenya uko bakwitwara mu miterere y’ibintu uko biri kugenda. Mu butumwa bwe, yumvikanye avuga ko n’imodoka zirimo guhunga, amagambo agaragaza uko abona ko ibintu byifashe nabi ku ruhande rwabo.

Nubwo atagaragaje igihe nyacyo ubwo butumwa bwafatiwe, ibivugwamo bigaragaza ko bwafashwe nyuma y’uko FRN yigaruriye igice cyo kwa Mabuye, mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Amakuru yatanzwe muri ubwo butumwa kandi ahurirana n’andi makuru yavuzwe ku ihunga ry’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bari mu gace ka Kabanju.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko FRN ifashe ako gace, benshi mu bari bahari bahunze. Bamwe berekeje i Milimba, mu gihe abandi bakomeje umuhanda werekeza i Baraka.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?