• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 2, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uganda mu Cyerekezo Gishya: Gen. Muhoozi Yavuze Ibyo Agiye Gukorera Igihugu Cye, Menya n’Amateka Ye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 1, 2026
in Regional Politics
0
Uganda mu Cyerekezo Gishya: Gen. Muhoozi Yavuze Ibyo Agiye Gukorera Igihugu Cye, Menya n’Amateka Ye
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uganda mu Cyerekezo Gishya: Gen. Muhoozi Yavuze Ibyo Agiye Gukorera Igihugu Cye, Menya n’Amateka Ye

Minembwe Capital News (MCN)

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yashimye se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amugaragaza nk’umuntu ufite ubuhanga budasanzwe mu bya gisirikare, ushobora gutahura ibigiye kuba mbere y’uko biba.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buherekejwe n’ifoto imugaragaza ari kumwe na se. Muri ubwo butumwa, Muhoozi yavuze ko Museveni akomeje kumutoza no kumusangiza ubumenyi mu bijyanye n’imikorere, imiterere n’igenamigambi ry’igisirikare.

Mu magambo ye, yagize ati: “Museveni ni umuhanga udasanzwe mu bya gisirikare. Abona ibintu mbere y’uko biba. Kuri iyi foto arimo kunyigisha uko ingabo zoherezwa n’uko zishyirwa mu myanya yazo.”

Yongeyeho ati: “Ngiye kubaka Uganda ikomeye kandi iteye imbere.”

Urugendo rwa Jenerali Muhoozi Kainerugaba mu gisirikare

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yavukiye i Dar es Salaam muri Tanzania, ku itariki ya 24/04/1974. Ni umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha Museveni.

Amateka ye mu gisirikare yatangiye mu 1999, ubwo yinjiraga mu Ngabo za Uganda (UPDF). Nyuma yaho, yakomeje amasomo n’amahugurwa mu mashuri akomeye ya gisirikare, arimo Royal Military Academy Sandhurst yo mu Bwongereza, Egyptian Military Academy yo mu Misiri ndetse na US Army Command and General Staff College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe cy’umurimo we wa gisirikare, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye, zirimo kuyobora imitwe y’ingabo zidasanzwe (Special Forces), yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare bya Uganda.

Mu 2011 yazamuwe ku ipeti rya Colonel, mu 2012 agirwa Brigadier General, mu 2016 ahabwa ipeti rya Major General, naho mu 2022 agirwa General.

Mu 2021 yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (Chief of Defence Forces) ku itariki ya 22/03/2024, asimbuye General Wilson Mbadi.

Uretse inshingano ze mu gisirikare, Muhoozi azwi no mu bikorwa bya politiki, aho ari mu bashinze umutwe wa politiki wa Patriotic League of Uganda (PLU). Izina rye rikunze kugarukwaho mu biganiro bijyanye n’ejo hazaza ha politiki ya Uganda, cyane cyane ku bijyanye n’ubuyobozi bw’igihugu nyuma y’igihe cya Perezida Museveni.

Gen. Muhoozi yavuze ko agiye kubaka Uganda bundi bushya

Nyuma y’ubutumwa yashimiyemo se kubera ubuhanga bwe mu bya gisirikare, Jenerali Muhoozi Kainerugaba yongeye gushyira ku rubuga rwa X ubundi butumwa, agaragaza umugambi we wo kubaka igihugu cye no kugiteza imbere.

Ibi bije bikurikira amagambo ye agira ati: “Make Uganda Great Again (MUGA)”, agaragaza icyerekezo cye cyo kubona Uganda ikomeza gukomera no gutera imbere.

Ubutumwa bwe bwombi bukomeje gukurura amatsiko ku bijyanye n’icyerekezo cya Muhoozi ku hazaza ha Uganda, cyane cyane ku ruhare ashobora kugira mu miyoborere y’iki gihugu, mu gihe akomeje kugaragaza ko ubunararibonye bwa se ari kimwe mu bintu afatiraho urugero.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?