Amasasu Aremerereye i Baraka no mu Kibaya cya Rusizi: PC Mavugo Yavuze Ibyihishe Inyuma Yayo
Minembwe Capital News (MCN)
PC Mavugo, umwe mu basirikare bakuru bakorera mu nzego za FRN (Front pour la Refondation de la Nation) mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashyize hanze amakuru ajyanye n’ibyabereye mu bice bitandukanye by’iyi ntara mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 01/11/2026.
Aya makuru yayatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yashyize hanze ku gicamunsi cy’ejo hashize.
Nk’uko PC Mavugo yabitangaje, mu mujyi wa Baraka, uherereye muri Teritwari ya Fizi, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi kandi aremereye.
Yavuze ko amakuru yari yakusanyije agaragaza ko ayo masasu yarashwe n’abarwanyi ba Maï-Maï bo mu mutwe uyobowe na General Ngomanzito. Abo barwanyi bivugwa ko bari bafite umujinya ukomeye batewe n’urupfu rw’umwe mu basirikare babo bakuru, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Operations Officer), uzwi ku izina rya Colonel Kilo-Mike.
PC Mavugo yavuze ko Colonel Kilo-Mike yiciwe ku rugamba mu minsi ibiri yari ishize, mu gace gaherereye hagati yo mu Kabanju no ku wa Mabuye, muri Secteur y’i Lulenge. Yongeyeho ko n’abandi barwanyi benshi ba Wazalendo na bo bivugwa ko bahiciwe.
Amasasu yongeye kumvikana mu Kibaya cya Rusizi
Mu kindi gice cy’amakuru yatangaje, PC Mavugo yavuze ko no mu Kibaya cya Rusizi, mu cyerekezo cya Katogota, humvikanye amasasu ahagana saa yine z’ijoro (22:00).
Yasobanuye ko, nk’uko amakuru yari yakiriye abivuga, ayo masasu yarashwe n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
PC Mavugo yakomeje avuga ko ingabo z’u Burundi zivugwa ko zarashe zigamije gushotora ingabo za FRN kugira ngo na zo zisubize. Icyakora, yavuze ko ingabo za FRN zitigeze zisubiza kuri ayo masasu.
Aya ni amakuru yatangajwe na PC Mavugo mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Minembwe Capital News (MCN)
