Nyuma y’Urusaku rw’Amasasu i Katogota, Ingo Nyinshi Zageze i Kamanyola: Ibyo MCN Yamenye!
Minembwe Capital News (MCN)
Ubuhamya MCN imaze guhabwa n’abaturage batuye i Kamanyola, muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), buravuga ko ingo nyinshi z’abaturage zamaze kuhagera zihunze ziva mu gace ka Katogota.
Umwe mu baduhaye ubu buhamya yagize ati: “Ingo nyinshi zamaze kugera i Kamanyola, zahunze ziva i Katogota.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, abo baturage bahunze nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi mu bice batuyemo.
Uyu muturage avuga ko abasirikare bari ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, barimo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, bafatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, baraye barasa amasasu menshi. Amakuru yatanzwe muri ubu buhamya avuga ko iryo raswa ryatewe n’impungenge izo ngabo zagize ku bishobora kuba biri muri ako gace, bigatuma zitangira kurasa amasasu menshi mu buryo bwo gupfusha ubusa.
Icyakora, ubu buhamya bugaragaza ko nubwo ingo nyinshi zahunze, ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuzima bwa buri munsi bikomeje.
Uwo muturage yagize ati: “Ariko abungeri bagiye kuragira inka muri ibyo bice baracyari mu biraro byabo, kandi ibikorwa birakomeje.”
Yakomeje avuga ko urujya n’uruza rw’abagenzi bakoresha umuhanda uva i Bukavu na Kamanyola berekeza i Uvira, ndetse n’abava i Uvira berekeza muri ibyo bice, rukomeje.
Yasobanuye ko, nubwo bamwe mu baturage bahunze Katogota, muri rusange umutekano wari wongeye kugaruka muri ako gace.
Gusa, yavuze ko mu Kibaya cya Rusizi no mu mujyi wa Uvira hakomeje kugaragara ubwoba mu baturage, bitewe n’amakuru agenda atangwa n’abasirikare ndetse n’abaturage, avuga ko umutwe wa FRN, uyobowe na Joseph Kabila, ushobora kwigarurira ibyo bice.
Aya makuru ashingiye ku buhamya MCN yahawe n’umuturage utuye i Kamanyola.
Minembwe Capital News (MCN)
