Ku Wihene, mu Rugezi no kuri Point Zéro: FRN Yatangaje Ibitero Bikomeye Byahagabwe
Minembwe Capital News (MCN)
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Ingabo n’imitwe ya politiki rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 01/11/2026, ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye kandi bikomeje, zikoresheje indege zitagira abapilote (drones), mu duce two ku Wihene, mu gice cya Rugezi no kuri Point Zéro, mu karere ka Minembwe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02/11/2026, Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byatangiye saa 23:35 zo ku Cyumweru, tariki ya 01/11/2026, hakoreshejwe drones z’intambara.
Yavuze ko mu ngabo n’imitwe byagize uruhare muri ibyo bitero harimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), umutwe wa FDLR, imitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB).
Kanyuka yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bitero bikomeje, ingabo za FRN zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo zirinde abaturage b’abasivili, ashimangira ko ari bo bagambiriwe n’ibyo bitero.
Yongeyeho ko ingabo za FRN zikomeje kwiyemeza guhangana n’izo ngabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo guhagarika ibitero byazo.
Minembwe Capital News (MCN)
