Kabila Yagize Icyo Avuga ku Makuru Yamuhuzaga na Tshisekedi mu Biganiro
Minembwe Capital News (MCN)
Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahakanye amakuru yavugaga ko hari intumwa cyangwa abamuhagarariye yohereje kuri Perezida Félix Tshisekedi, agamije gutangiza ibiganiro hagati yabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Kabila yasobanuye ko nta muntu yahaye inshingano zo kumuhagararira mu biganiro na Félix Tshisekedi, wamusimbuye ku butegetsi.
Ibi bije nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa 02/11/2026 bikwirakwije amakuru yavugaga ko hari gahunda yo gutangiza ibiganiro hagati y’aba banyapolitiki bombi.
Gusa, Joseph Kabila yahakanye ayo makuru, ashimangira ko nta ntumwa yigeze yohereza kuri Tshisekedi, ndetse ko nta gikorwa nk’icyo cyigeze gikorwa ku ruhande rwe.
Bityo, mu itangazo rye, Kabila yashyize ku ruhande amakuru yavugaga ko hari intambwe yatewe mu gutangiza ibiganiro hagati ye na Perezida Félix Tshisekedi.
Minembwe Capital News (MCN)
