Ibitero bya Drone kuri Gihuha, Amasasu Yongeye Kuvugira mu Kibaya cya Rusizi
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru mashya Minembwe Capital News (MCN) yakiriye aka kanya agaragaza ko drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) iri kugaba ibitero by’ibisasu mu gace ka Gihuha, gaherereye hafi y’agace ka Kabanju, mu bice bya Minembwe.
Amakuru MCN yahawe n’abantu bari hafi y’aho ibyo bikorwa birimo kubera avuga ko iyo drone yatangiye kugaba ibitero mu masaha y’umugoroba, ikaba ikomeje gutera ibisasu muri ako gace kugeza ubu.
Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati: “Ubu drone iri gutera ibisasu ku Gihuha. Yatangiye ku mugoroba, kugeza ubu iracyahatera ibisasu.”
Ibi bibaye mu gihe no mu ijoro ryakeye, rishyira kuri uyu wa Mbere, drone y’ingabo za RDC yari yagabye ibitero mu bice bitandukanye birimo Gipimo, Gihuha no mu Rugezi.
Amasasu yongeye kumvikana mu Kibaya cya Rusizi
Mu yandi makuru MCN yakiriye kuri uyu mugoroba, agaragaza ko mu Kibaya cya Rusizi hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu. Rwatangiye mu masaha y’umugoroba kandi rukaba rukomeje kugeza ubu.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza niba urwo rusaku rw’amasasu rufitanye isano n’imirwano iri kubera hagati y’impande zihanganye.
Amakuru MCN yakiriye avuga ko bishoboka ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, zaba zirasa amasasu mu rwego rwo kwirinda igitero zishobora kuba zikeka ko zigiye kugabwaho. Icyakora, iyi mpamvu ntiraremezwa n’andi makuru yigenga.
MCN irakomeza gukurikirana uko ibintu byifashe muri ibyo bice, kugira ngo ibagezeho amakuru arambuye kandi yizewe ku bitero bya drone byavuzwe mu gace ka Gihuha no ku rusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu Kibaya cya Rusizi.
Minembwe Capital News (MCN)
