Minembwe mu Ijoro ry’Ibitero: Drone ya FARDC Yerekeje i Gakenke Nyuma yo Kuzenguruka mu Kirere cy’Aka Gace
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo ari mu bice bitandukanye bya Minembwe aravuga ko, muri iri joro ryo ku wa Kabiri, indege nto itagira umupilote (drone) y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) iri kugaba ibitero mu bice by’i Gakenke, mu Minembwe.
Amakuru aturuka muri ibyo bice agaragaza ko, mbere yo gutangira gutera ibisasu, iyo drone yabanje kuzenguruka mu kirere cya Minembwe, nyuma yerekeza mu bice by’i Gakenke, aho bivugwa ko iri kugaba ibitero.
Amasoko ya MCN avuga ko iyo drone ari mu bwoko bw’indege nini zitagira abapilote, zishobora gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare nk’ibi bivugwa muri ibyo bice.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu ijoro ryakeye, rishyira kuri uyu wa Kabiri, indi drone nayo yari yateye ibisasu mu bice bya Gihuha na Gipimo, biherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe.
Kugeza ubu, Minembwe Capital News (MCN) iracyakurikirana amakuru ajyanye n’ibi bitero, kugira ngo hamenyekane ibindi bisobanuro, birimo ingaruka bishobora kuba byagize ku baturage no ku mitungo yabo.
Minembwe Capital News (MCN)
