Goma: Ibiganiro Bihuje Joseph Kabila na MONUSCO Bivuyemo Ubutumwa Bukomeye kuri Kinshasa na Doha
Minembwe Capital News (MCN)
Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila, uyobora ihuriro rya FRN (Front pour la Refondation de la Nation), mu mujyi wa Goma.
Muri iyo nama, Joseph Kabila yari aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru ba FRN, barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Moïse Nyarugabo.
Nubwo hatatangajwe mu buryo burambuye ingingo zose zaganiriweho, amakuru yatangajwe nyuma y’iyo nama agaragaza ko ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ndetse n’ingamba zigamije gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane amaze igihe muri aka karere.
Nyuma y’inama, Bertrand Bisimwa, umwe mu ba Visi Perezida ba FRN, yongeye gushimangira ko iri huriro ryiyemeje kubahiriza agahenge. Icyakora, yagaragaje ko ritazihanganira ibitero avuga ko bikomeje kugabwa n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ashimangira ko FRN ifite uburenganzira bwo kubisubiza.
Ikindi Bisimwa yagarutseho ni ibiganiro bya Doha, aho yaburiye ko guhindura Itegeko Nshinga rya RDC bishobora gusenya inzira y’ibiganiro biri gukorwa. Yagize ati: “Itegeko Nshinga nirishyirwaho impinduka, inzira yose y’ibiganiro bya Doha izasenyuka.”
Iyi nama yahuje James Swan na Joseph Kabila ibaye mu gihe hakomeje gushakwa inzira za politiki n’ubuhuza zishobora gufasha mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News (MCN)
