• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 4, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Byakomeye muri Amerika: Aba-Demokarate Bafashe Kongere, Trump Agiye Guhura n’Urukuta Rukomeye rwa Politiki!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 4, 2026
in World News
0
Perezida Trump Afatiye Icyemezo Afurika y’Epfo n’u Rwanda: Ibyo Washington Yateguye Guhera mu 2027 Biteye Impungenge!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakomeye muri Amerika: Aba-Demokarate Bafashe Kongere, Trump Agiye Guhura n’Urukuta Rukomeye rwa Politiki!

Minembwe Capital News (MCN)

Ishyaka ry’Aba-Demokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatsinze amatora yabaye ku wa 03/11/2026, ryigarurira ubwiganze muri Sena (Senate), rihigika Ishyaka ry’Aba-Republicains ryari risanzwe rifite umubare munini w’abasenateri.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP), intsinzi y’Aba-Demokarate yaturutse ku kwegukana imyanya myinshi yari isanzwe ifitwe n’Aba-Republicains. Muri iyo myanya harimo iyatsindiwe muri Texas, Ohio, North Carolina, South Carolina, Iowa na Kansas.

Ibi bivuze ko Perezida Donald Trump agiye gukorana na Kongere ifite ubwiganze bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Byongeye kandi, amakuru aheruka gutangazwa na AP agaragaza ko Aba-Demokarate banegukanye ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite (House of Representatives), bityo bakaba barigaruriye imitwe yombi ya Kongere ya Amerika.

Ingaruka ku butegetsi bwa Donald Trump

Kwigarurira ubwiganze muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko bishobora kugabanya ubushobozi bwa Perezida Donald Trump bwo gushyira mu bikorwa gahunda ze za politiki, kuko Aba-Demokarate bazaba bafite uruhare rukomeye mu kugenzura ibikorwa by’ubutegetsi, gukora iperereza ku bayobozi ba Leta no kwemeza cyangwa kuburizamo ishyirwa mu myanya ry’abayobozi bamwe na bamwe bakomeye.

Ibi kandi bishobora gutuma imyaka ibiri isigaye ya manda ye irangwa n’impaka zikomeye ndetse n’amakimbirane ya politiki hagati y’ubutegetsi bwa White House na Kongere.

Ese bizagira izihe ngaruka kuri Afurika no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?

Ihinduka ry’ubwiganze muri Kongere ya Amerika rishobora kugira ingaruka ku buryo Washington igenzura, ishyigikira cyangwa ihindura zimwe muri politiki zayo zijyanye na Afurika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubufatanye mu bya dipolomasi n’imibanire n’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati.

No kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iri hinduka rishobora kugira uruhare mu biganiro no mu bikorwa bya Amerika bijyanye n’umutekano n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Gusa, kugeza ubu, nta cyemezo gishya kiratangazwa kigaragaza ko intsinzi y’Aba-Demokarate izahita ihindura politiki ya Amerika kuri RDC. Uko bizagenda bizaterwa n’imyanzuro izafatwa n’ubuyobozi bwa Amerika ndetse n’imikoranire yabwo na Kongere nshya.

Nubwo bimeze bityo, Donald Trump azakomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akaba agiye guhangana n’imbogamizi za politiki zituruka kuri Kongere ifite ubwiganze bw’ishyaka ritavuga rumwe na we.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?