Minembwe: Ibyabereye i Gakenke Byasize Abantu mu Marira, Bombe Yishe Abana Babiri
Minembwe Capital News (MCN)
Abana babiri bahasize ubuzima, mu gihe undi yakomeretse nyuma y’uko igisasu cyo mu bwoko bwa bombe cyabaturikiye, ubwo bari bagisanze ahantu bagatangira kugikinisha. Iyi mpanuka yabereye kwa Muzaire, hafi yo kwa Chef Rutaganda, mu gace ka Gakenke, mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye, aturuka mu bice byabereyemo iyi mpanuka, avuga ko abo bana basanze icyo gisasu ahantu, batangira kugikinisha, ariko nyuma kikaza kubaturikana, gihitana babiri muri bo, mu gihe uwa gatatu yakomeretse.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 05/11/2026, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku isaha ya Minembwe na Bukavu.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abana bahuye n’iyi mpanuka ari batatu, muri bo babiri bakaba bahise bahasiga ubuzima, mu gihe uwa gatatu yakomeretse.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akaga gakomeye gaterwa n’ibisasu n’ibindi bikoresho biturika bisigara ahantu hatandukanye. Ibyo bikoresho bishobora guteza impanuka zikomeye, cyane cyane iyo bihuye n’abana bashobora kutamenya ububi bwabyo n’ingaruka zabyo.
Minembwe Capital News (MCN)
