• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kwikanga kwa FARDC kwongeye guteza iraswa ry’amasasu menshi hafi ya Uvira, nubwo FRN yavuze ko nta mugambi wo gufata ako gace ifite

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 5, 2026
in Conflict & Security
0
Uvira: Gavana Yavuze Ibyo Azi ku Mutekano w’Umujyi mu Gihe Abaturage Bakomeje Kuwuhunga
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kwikanga kwa FARDC kwongeye guteza iraswa ry’amasasu menshi hafi ya Uvira, nubwo FRN yavuze ko nta mugambi wo gufata ako gace ifite

Minembwe Capital News (MCN)

Amasasu menshi yumvikanye mu gace ka Rutemba, gaherereye hafi y’Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 05/11/2026, ahagana saa moya z’ijoro (19h00), nyuma y’uko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bongeye kugaragaza imyitwarire irangwa no kwikanga.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko urusaku rw’amasasu menshi rwumvikanye i Rutemba nyuma y’uko izo ngabo zigize ubwoba.

Nubwo kugeza ubu abari muri ako gace bataramenya neza icyateye iraswa ry’ayo masasu, amasoko ya Minembwe Capital News (MCN) avuga ko yarashwe nyuma y’uko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bagize ubwoba, bikanga ikintu batari bamenye neza.

Ibi bibaye mu gihe FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kugaragaza impungenge zishingiye ku bikorwa bya FRN, cyane cyane nyuma y’amakuru aherutse kugaragaza ko uyu mutwe ushobora kuba uri hafi kwigarurira ibice bimwe byo mu Kibaya cya Rusizi ndetse n’Umujyi wa Uvira, uherereye ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Ku rundi ruhande, FRN iherutse gutangaza ko nta mpamvu yihutirwa iyihatira kongera kwigarurira ibyo bice. Ibyo byagarutsweho mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 04/11/2026, aho wasobanuye aho uhagaze ku bijyanye n’ibikorwa byawo muri ibyo bice.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?