Minembwe: FRN yamaganye ibitero bya drone, ibishinja Kinshasa na Gitega
Minembwe Capital News (MCN)
Mu butumwa bwatanzwe na Colonel Rugabo Fidel, wo mu ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega bukomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) mu mujyi wa Minembwe.
Ibi abitangaje nyuma y’uko drone y’ingabo za FARDC iherutse kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge muri Minembwe. Kuri uyu munsi kandi, iyo drone yongeye kugaba igitero mu gace ka Kanguli, nyuma yo guhusha intego yayo kuri Point Zéro, ahari ibirindiro by’ihuriro rya FRN.
Mu butumwa bwe, Col. Rugabo Fidel yavuze ko mu gihe ubutumwa bwe bwategurwaga, ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega bwari bukomeje kugaba ibindi bitero bya drone mu bice bitandukanye bya Minembwe.
Yagaragaje ko ibyo bitero byibasiye uduce dutuwe n’abasivili, abifata nk’ibikorwa binyuranyije bikomeye n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko amahame agamije kurengera abasivili.
Mu izina rya FRN, Col. Rugabo Fidel yamaganye ibyo yise ibikorwa by’ubunyamaswa, asaba ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega bubazwa ingaruka ibyo bitero bikomeje kugira ku baturage b’abasivili.
Yakomeje avuga ko FRN ikomeje kwiyemeza kurinda abasivili no kurengera ibirindiro byayo, agaragaza icyizere cy’uko ihuriro abereye umuvugizi rizagera ku ntsinzi.
Ubu butumwa bugaragaza impungenge FRN ifite ku bitero bya drone mu gace ka Minembwe, mu gihe umutekano muri ako karere ukomeje kuzamba.
Minembwe Capital News (MCN)
