• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Marco Rubio Mu Icyerekezo Gishya? Ibyo Yavuze Byakuruye Impaka i Washington!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 6, 2026
in World News
0
Marco Rubio Mu Icyerekezo Gishya? Ibyo Yavuze Byakuruye Impaka i Washington!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Marco Rubio Mu Icyerekezo Gishya? Ibyo Yavuze Byakuruye Impaka i Washington!

Minembwe Capital News (MCN)

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yahakanye amakuru yavugaga ko ashobora kwegura ku nshingano ze muri Guverinoma ya Perezida Donald Trump, nyuma y’uko Ishyaka ry’Aba-Républicains ritsinzwe nabi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye muri iki cyumweru.

Rubio yashimangiye ko nta gahunda afite yo kuva ku nshingano ze, ahubwo ko ateganya gukomeza gukorana na Perezida Donald Trump kugeza manda ye irangiye.

Ibi yabivuze ku wa Kane, tariki ya 05/11/2026, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye bitangiye gutangaza amakuru avuga ko yaba arimo gutekereza kuva muri Guverinoma ya Trump kugira ngo yitegure ibikorwa bye bya politiki.

Nk’uko France 24 yabitangaje, Rubio yavuze ko kuva yatangira gukorana na Perezida Trump, yari afite intego yo kumufasha kugeza manda ye irangiye.

Yagize ati: “Kuva na mbere, gahunda yanjye yari ugukorana na Perezida Donald Trump kugeza manda ye irangiye.”

Aya magambo aje akurikira amakuru yatangajwe na Bloomberg News, yavugaga ko Rubio yari mu biganiro byo gusuzuma niba yakwegura, ndetse ko yaba yaraganiriye n’abayobozi bo muri White House kuri icyo cyemezo, ariko bakamusaba kuguma ku nshingano ze.

Icyakora, Rubio yahakanye ayo makuru, agaragaza ko atazi aho akomoka. Yagize ati: “Mvugishije ukuri, sinzi aho aya makuru ava.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na yo yamaganye ayo makuru. Dylan Johnson, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Itumanaho n’Ibikorwa by’Itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko inkuru ya Bloomberg News yahimbwe kandi ko idafite ishingiro.

Rubio yanahakanye amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Independent, yavugaga ko yaba ateganya gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza guhagararira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2028.

Nubwo bimeze bityo, Rubio ari mu banyapolitiki bakomeye bavugwa nk’abashobora kuzahatanira guhagararira Aba-Républicains muri ayo matora. Uretse kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, anagira uruhare mu kugisha Perezida Trump inama ku bibazo by’umutekano w’igihugu.

Mu minsi mike yabanjirije amatora yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 03/11/2026, Rubio yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza ari kumwe na Trump, aho yanagejeje ijambo rigufi ku bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira Ishyaka ry’Aba-Républicains.

Mu kiganiro yagiranye na The New York Times, Rubio yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he muri politiki, cyane cyane ku kuba ashobora kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2028.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, sinzongera kugira icyo mvuga ku matora yo mu 2028.”

Rubio yari asanzwe yaratangaje ko mu gihe Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yahitamo kwiyamamariza kuyobora igihugu, yamushyigikira. Na we ari mu banyapolitiki bavugwa nk’abashobora guhatanira guhagararira Aba-Républicains muri ayo matora.

Aya makuru aje mu gihe Ishyaka ry’Aba-Républicains rikomeje gusuzuma ingaruka z’ibyavuye mu matora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump, aho ritagize umusaruro mwiza nk’uko ryari ryabyiteze.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?