• About Us
  • Privacy Policy
Saturday, November 7, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Minembwe: FRN Itangaje Amakuru Akomeye Ku Bitero Bikomeje!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 6, 2026
in Conflict & Security
0
Minembwe: FRN Itangaje Amakuru Akomeye Ku Bitero Bikomeje!
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minembwe: FRN Itangaje Amakuru Akomeye Ku Bitero Bikomeje!

Minembwe Capital News (MCN)

Umuvugizi w’ihuriro riharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRN), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ryongeye kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yavuze ko ibyo bitero byibasiye cyane cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi, ndetse n’abasivili bakaba babiguyemo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06/11/2026, Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byagizwemo uruhare n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, umutwe wa FDLR, imitwe ya Maï-Maï na Wazalendo, ingabo z’u Burundi, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya.

Yagaragaje ko ibyo bitero byabereye mu bice bitandukanye, atanga n’amasaha byagabweho:

  • Ahagana saa 11:00 za mu gitondo (5:00): Ingabo z’iri huriro zagabye ibitero zikoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu duce twa Rugomero na Nyarurango, mu gace ka Rugezi, mu karere ka Minembwe.
  • Saa 12:00 za mu gitondo (6:00): Ibyo bitero byakomereje mu duce twa Mukoko, Nyaruhinga na Nyamabuguma, mu karere ka Minembwe.
  • Saa 12:40 (6:40): Habaye ibitero icyarimwe mu duce twa Kasika na Chulwe, muri Teritwari ya Walungu.
  • Saa 2:00 za mu gitondo (8:00): Hagabwe ibitero bikomeye hakoreshejwe imbunda ziremereye mu duce twa Mahanga na Buhimba, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Lawrence Kanyuka yavuze ko igihe yatangaga ubwo butumwa, ibyo bitero byari bikomeje mu duce yavuzemo.

Yongeyeho ko ingabo za FRN zahagobotse kugira ngo zirinde abaturage b’abasivili no kurengera ubuzima bwabo, mu gihe ibyo bitero byari bikomeje.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?