• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Lubumbashi: Igitero ku Biro bya Guverineri Gisize Inzego z’Umutekano mu Rujijo, Abantu Babiri Barapfa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 6, 2026
in Conflict & Security
0
Lubumbashi: Igitero ku Biro bya Guverineri Gisize Inzego z’Umutekano mu Rujijo, Abantu Babiri Barapfa
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Lubumbashi: Igitero ku Biro bya Guverineri Gisize Inzego z’Umutekano mu Rujijo, Abantu Babiri Barapfa

Minembwe Capital News (MCN)

Mu mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Maï-Maï bagabye igitero ku biro bya Guverineri w’iyo ntara, gihitana abantu babiri barimo umupolisi n’umwe mu bagabye igitero, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Câble avuga ko muri icyo gitero abasirikare bane bakomeretse, umwe muri bo akaba yakomeretse bikomeye. Inzego z’umutekano kandi zataye muri yombi abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero.

Mu bahitanywe n’icyo gitero harimo umupolisi wari ushinzwe kurinda umutekano w’ibiro bya Guverineri ndetse n’umwe mu bagabye igitero. Abakomeretse barimo abo basirikare bane, umwe muri bo akaba arembye.

Kugeza ubu, Câble ntiratangaza impamvu nyakuri yaba yihishe inyuma y’icyo gitero. Nta makuru arambuye kandi iratangaza ku mubare nyawo w’abagabye igitero cyangwa ku cyerekezo cy’iperereza rikomeje.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?