Kalehe: FRN Yigaruriye Cifunzi, Agace k’Ingenzi!
Minembwe Capital News (MCN)
Ingabo za FRN zigaruriye agace ka Cifunzi, gaherereye ku cyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’agace ka Kalonge, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka ku baturage bo muri ako gace avuga ko abasirikare ba FRN bageze i Cifunzi ahagana saa kumi n’ebyiri n’umunota umwe (18h01), kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07/11/2026. Ibi bikaba bigaragaza ko ako gace kamaze kugenzurwa n’uyu mutwe.
Cifunzi ni agace gafite akamaro gakomeye mu miyoborere ya Kalonge, kuko ari ho haherereye icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’ako gace.
Kugera kwa FRN muri Cifunzi ni indi mpinduka mu bice uyu mutwe ugenzura muri Teritwari ya Kalehe, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara muri ako karere.
Ibi bibaye nyuma y’uko FRN iherutse kwigarurira ibindi bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Kalehe, birimo ibyafashwe ku wa Kane no ku wa Gatanu.
Minembwe Capital News (MCN)
