Minembwe: Ibyo Drones za FARDC Zikomeje Gukorera Abaturage Byatumye Hatangwa Ubutumwa Budasanzwe ku Mahanga
Minembwe Capital News (MCN)
Umuturage utuye mu Minembwe yagaragaje impungenge zikomeye ku ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote zizwi nka drones z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), avuga ko ibitero byazo bikomeje gushyira mu kaga abasivili, by’umwihariko aborozi bororera inka mu bice bitandukanye by’aka karere.
Mu butumwa yagejeje kuri Minembwe Capital News (MCN), yasabye amahanga kugira uruhare mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, asaba ko yashyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa kugira ngo buhagarike ibitero bya drones mu duce dutuwe n’abaturage no mu nzuri bororeramo amatungo.
Uyu muturage yagarutse ku gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Gihuha ku wa Gatandatu w’ejo hashize, avuga ko no ku wa Gatanu, umunsi wabanje, iyo ndege yari yabanje kurasa inka zari mu rwuri, aho nyinshi zapfuye izindi zirakomereka.
Yagize ati: “Gihuha, ku munsi w’ejo drone yateye ibisasu ibyerekeza ahari abasivili bari mu bikorwa byabo bisanzwe byo kuragira inka.”
Yakomeje avuga ko ibi bitero bituma aborozi batakibasha kuragira inka zabo mu bwisanzure, kubera ubwoba bw’uko aho amatungo yabo ari hashobora kugabwaho ibitero.
Yagize ati: “Drone iratubangamiye. Ituma tutaragira inka zacu mu buryo bwisanzuye. Aho twerekeje inka iraturasa. Mbere y’uko iduteraho ibisasu ku munsi w’ejo hashize, yabanje kurasa inka, hapfa nyinshi hakomereka izindi nyinshi ku wa Gatanu.”
Uyu muturage yavuze ko ibitero nk’ibi bitabaye ubwa mbere, ashimangira ko drones za FARDC zikunze kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage cyangwa turorerwamo amatungo. Yavuze ko ibi bikomeje guteza abaturage umutekano muke, bikabangamira n’ibikorwa byabo bya buri munsi.
Mu butumwa bwe, yanatangaje ko igitero cya drone cyagabwe ku wa Gatandatu cyahitanye abasivili ndetse gikomeretsa abandi. Icyakora, ntiyatanze umubare w’abahitanywe na cyo cyangwa uw’abakomeretse.
Amakuru yagejejwe kuri MCN avuga ko icyo gitero cyagabwe ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Gihuha ni agace gaherereye hafi ya Biziba, mu Karere ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni hamwe mu duce abaturage, cyane cyane Abanyamulenge, bororeramo inka mu gikorwa kizwi nko “gusuhura”.
Ibirego by’uyu muturage byongeye kugaragaza impungenge ku mutekano w’abasivili bo mu Minembwe, cyane cyane aborozi bashobora guhungabanyirizwa ibikorwa byabo n’ibitero bya gisirikare bikorerwa mu duce batuyemo cyangwa bororeramo.
Asaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo abasivili barindwe, anasaba ubutegetsi bwa Kinshasa guhagarika ibitero bya drones mu duce dutuwe n’abaturage no mu nzuri bororeramo amatungo.
Minembwe Capital News (MCN)
