Ibyabereye i Kinshasa byongeye kubyutsa impaka ku nshingano z’ubutegetsi mu kurinda abaturage
Minembwe Capital News (MCN)
Minembwe Capital News yamenye amakuru ababaje, ikesha amasoko yayo, agaragaza ibyabereye mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ayo makuru avuga ko umumotari utwara abagenzi kuri moto, uzwi ku izina rya Wewa, yishwe arashwe n’abagabo babiri bitwaje intwaro, bamwambura moto ye, bahita binjira mu duce dutandukanye tw’umujyi kugira ngo bihishe.
Ibi byabereye mu masangano y’imihanda ya Irebu na Saïo, muri Komini ya Kasa-Vubu, mu mujyi wa Kinshasa, ku Cyumweru tariki ya 08/11/2026, ahagana saa cyenda z’amanywa.
Amakuru avuga ko umwe muri abo bagabo yari yambaye impuzankano y’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Garde Républicaine). Nyuma yo kurasa uwo mumotari, abo bagabo bahise bamwambura moto ye bariruka, bamusiga arembye bikomeye kubera ibikomere yari yagize.
Uwo musore yaje kwitaba Imana nyuma y’iminota mike arashwe.
Kuba umwe mu bagabye icyo gitero yari yambaye impuzankano y’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika ni imwe mu ngingo zikomeye zigarukwaho muri aya makuru, cyane cyane ko bituma hibazwa ibibazo ku mutekano n’imikorere y’inzego zishinzwe kuwubungabunga.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku bagize uruhare muri ubu bwicanyi, niba baba bamaze gufatwa cyangwa niba inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya ukuri ku rupfu rw’uyu mumotari.
Ikibabaje kurushaho ni uko ibi byabereye mu murwa mukuru w’igihugu, kandi hakaba havugwa ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yari yambaye impuzankano y’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu.
Ibi byongeye kubyutsa impaka ku nshingano z’ubutegetsi mu kurinda abaturage, ndetse bituma hibazwa niba inzego z’igihugu zifite ubushobozi buhagije bwo gucunga umutekano w’abagituye.
Ibi byiyongera ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya RDC, bigatuma ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeza kunengwa n’abatari bake, bibaza ku bushobozi bwabwo bwo gucunga umutekano w’abaturage no kuyobora igihugu.
Intambara zikomeje kubera mu bice bitandukanye by’igihugu, iterambere rikadindira, mu gihe abaturage bakomeje guhitanwa n’urugomo n’umutekano muke umunsi ku wundi.
Ibi kandi biri mu byo FRN igaragaza mu kunenga imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, ivuga ko imiyoborere ye yashyize RDC mu kaga gakomeye.
Minembwe Capital News (MCN)
