Minembwe: Drone Nini ya FARDC Yaraye Igaba Ibitero by’Ibisasu Ijoro Ryose, Umutekano Ukomeje Kuba Muke – Dore uko Bimeze
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) aravuga ko drone nini y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya, yaraye igaba ibitero by’ibisasu mu bice bitandukanye byo mu karere ka Minembwe.
Amakuru MCN ifite avuga ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa yine z’ijoro, bikomeza kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ku masaha akoreshwa mu Minembwe na Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuhamya bwagejejwe kuri Minembwe Capital News n’umwe mu baturage bo muri ako karere buvuga ko iyo drone yamaze ijoro ryose igaba ibitero by’ibisasu.
Uwo mutangabuhamya yagize ati: “Hari drone nini yaraye irasa ijoro ryose.”
Ibyo bitero byakurikiye umunsi waranzwe n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Amakuru MCN ifite avuga ko iyo mirwano yasize FRN yigaruriye uduce twinshi two mu karere ka Minembwe. Ni mu gihe, nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, ibitero by’ibisasu byakomeje no mu masaha y’ijoro, bikaba byarushijeho gushyira abaturage mu gihirahiro no mu mpungenge z’umutekano muke.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10/11/2026, amakuru ava muri ako karere avuga ko ibikorwa by’imirwano bisa n’aho byari byahagaze muri ako kanya. Icyakora, impande zihanganye zikomeje gukurikiranirana hafi, zitegereje uko ibintu biri bugende.
Nubwo muri ako kanya imirwano yari isa n’iyahagaze, uko impande zombi zihagaze n’ibihe by’umutekano birangwa muri ako karere bikomeje guteza impungenge ko imirwano ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose.
Minembwe Capital News (MCN)
