Amakuru Mashya: Abarwanyi ba Wazalendo Babarirwa mu Magana Bafashwe na FRN muri Ziralo
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru mashya Minembwe Capital News yamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/11/2026, aravuga ko abarwanyi ba Wazalendo babarirwa mu magana bari mu gace ka Ziralo, muri Teritwari ya Kalehe, bafashwe n’ingabo za FRN nyuma yo kumara igihe kirenga umunsi umwe bagoswe.
Nk’uko amakuru MCN ikesha amasoko yayo abivuga, aba barwanyi ba Wazalendo bagoswe n’ingabo za FRN kuva ku wa Kabiri, ariko bakomeza kwizera amakuru yavugaga ko izo ngabo zari zamaze kuva muri ako gace.
Amakuru MCN yahawe avuga ko mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane, abo barwanyi bose bafashwe n’ingabo za FRN. Uwaduhaye aya makuru yasobanuye ko icyo gikorwa cyashingiye ku mayeri ya gisirikare yari agamije kubafata ari bazima, aho kubica.
Aya makuru akomeza avuga ko ingabo za FRN zitigeze zibarasaho, ahubwo zakoresheje amayeri yo kubagota no kubafata zitabanje gukoresha imbunda, kugira ngo bashyikirizwe ubuyobozi bwa FRN bwari bwateguye icyo gikorwa cya gisirikare.
Uwaduhaye aya makuru yashimye cyane abasirikare ba FRN, abo yise “abana ba Jenerali Makenga”, agaragaza ko yishimiye ubuhanga n’ubushobozi bagaragaje mu gutegura no gushyira mu bikorwa icyo gikorwa cya gisirikare.
Minembwe Capital News (MCN)
