Urupfu Rutunguranye i Moscou: Uwari Uhagarariye u Burusiya muri Amerika Yitabye Imana afite Imyaka 66
Minembwe Capital News (MCN)
Alexander Darchiev, wahoze ari Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana afite imyaka 66. Yapfiriye i Moscou mu Burusiya, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 11/11/2026.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Darchiev yitabye Imana mu buryo butunguranye. Nyuma yaho, Maria Zakharova, Umuvugizi w’iyo Minisiteri, yasobanuye ko urupfu rwe rwatewe n’indwara yari amaranye igihe, ariko ntiyatangaza ubwoko bw’uburwayi yari afite cyangwa ibindi bisobanuro birambuye ku cyamwishe.
Darchiev yari amaze umwaka umwe, n’amezi umunani n’iminsi itanu ari Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahawe izo nshingano ku itariki ya 06/03/2025, asimbuye Anatoly Antonov, wavuye kuri uwo mwanya mu mpera za 2024.
Mu gihe yari kuri izo nshingano, Darchiev yagize uruhare mu bikorwa by’ingenzi by’ububanyi n’amahanga hagati ya Moscou na Washington. Mu kwezi kwa kabiri 2025, yayoboye intumwa z’u Burusiya mu biganiro n’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabereye i Istanbul muri Turukiya, byari bigamije kuganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Alexander Darchiev yari umudipolomate w’inararibonye watangiye gukorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu 1992. Mu myaka yakurikiyeho, yakoze imirimo itandukanye ijyanye no guhagararira inyungu z’igihugu cye mu mahanga.
Yabaye Ambasaderi w’u Burusiya muri Canada hagati ya 2014 na 2021, ndetse anaba umujyanama mukuru muri Ambasade y’u Burusiya i Washington. Yakoze kandi mu nzego za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga zishinzwe ibibazo bya Amerika ya Ruguru.
Mu butumwa bwo kumwunamira, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yamushimye nk’umudipolomate w’umuhanga kandi w’inararibonye, warangwaga n’ubushobozi bwo gukorana n’abandi. Iyo Minisiteri yagaragaje ko yakoze imirimo ikomeye mu rwego rwa politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya.
Urupfu rwa Darchiev rubaye mu gihe umubano hagati y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kurangwa n’ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano. Ibyo byatumaga inshingano ze zo guhagararira Moscou i Washington ziba iz’ingenzi mu mubano w’ibihugu byombi.
Minembwe Capital News (MCN)
