Drone ya FARDC Yagaragaye mu Kirere cya Minembwe Nyuma y’Ituze Ryagaragaye Mu Masaha ya Kare
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru mashya Minembwe Capital News (MCN) imaze guhabwa n’amasoko yayo agaragaza ko drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) irimo kuzenguruka mu kirere cya Minembwe, nyuma y’uko muri ako gace habyukiye ituze.
Ubuhamya MCN imaze guhabwa buvuga ko iyo drone iri mu kirere cya Minembwe, mu cyerekezo cya Biziba, werekeza i Lulenge.
Umwe mu batanga amakuru yagize ati: “Ubu tuvugana, drone y’ingabo za FARDC irimo kuzenguruka ikirere cya Minembwe. Iri mu cyerekezo cya Biziba ugana i Lulenge.”
Aya makuru akomeza avuga ko iyo drone ari nini ugereranyije n’izindi. Icyakora, kugeza ubu, nta bisasu irarasa, nk’uko ubuhamya MCN yahawe bubigaragaza.
Kugaragara kw’iyo drone mu kirere cya Minembwe bibaye nyuma y’uko muri ako gace hari hamaze iminsi habera imirwano hagati ya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturuka i Burayi no muri Aziya.
Iyo mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize. Yibanze cyane mu duce two ku wa Mabuye, Gihuha, Nyagishasha, kwa Maguru no mu cyerekezo cya Rugezi.
Kuva ku munsi w’ejo hashize, Minembwe yari imaze kugaragaramo ituze ugereranyije n’iminsi yabanje.
Minembwe Capital News (MCN)
