FRN Yigaruriye Ibikoresho Byinshi bya Gisirikare, Bamwe mu Bayigize Bashimira FARDC
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’amasoko yayo agaragaza ko umutwe wa FRN wafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo imbunda n’amasasu menshi, mu mirwano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 11/11/2026.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ibyo bikoresho byafatiwe mu gace ka Ruhuha, gaherereye hafi ya Masango.
Amakuru MCN yamenye kandi avuga ko muri iyo mirwano, FRN yirukanye ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko bakomoka i Burayi no muri Aziya.
Uretse agace ka Ruhuha, FRN yanigaruriye uduce twa Rubarati na Marimba. Amasoko ya MCN agaragaza ko imirwano ikomeye cyane yabereye muri Marimba.
Gusa, ayo makuru akomeza avuga ko nyuma yo kwigarurira ibyo bice, ingabo za FRN zongeye kubivamo, nyuma y’uko ingabo za FARDC zari zimaze guhunga, zigana mu mashyamba yo muri Teritwari ya Mwenga.
Icyakora, amakuru MCN yahawe avuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR ndetse n’abacanshuro, baje kongera kugaruka muri utwo duce uko ari dutatu, nyuma y’uko FRN yari imaze kutuvamo ku bushake.
Gufata ibikoresho bya gisirikare bituma bamwe muri FRN bashimira FARDC
Bitewe n’ibikoresho byinshi bya gisirikare FRN ikomeje kwigarurira mu mirwano, bamwe mu bayigize bagaragaje ko bashimira abasirikare ba FARDC basiga imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare ku rugamba, bikaza gufatwa na FRN.
Umwe mu bagize uwo mutwe yagize ati:
“Ntituzahwema gushimira Tshisekedi n’ingabo ze badusigira ibikoresho bya gisirikare. Mu by’ukuri, FARDC ni yo idutera inkunga ya mbere. Kandi ntibaduha imbunda gusa; badusigira n’impuzankano za gisirikare ndetse n’ibindi bikoresho birimo iby’itumanaho.”
Uduce twa Ruhuha, Rubarati na Marimba duherereye mu misozi y’i Ndondo, muri Grupema ya Bijombo, Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News (MCN)
