Me Byashoni Yatuye Umuryango Mpuzamahanga Ikibazo Gikomeye Abaturage ba Minembwe, Mikenke no Muchohagati Bahanganye na Cyo, Asaba Isi Yose Kucyumva
Minembwe Capital News (MCN)
Me MANIRAGABA BYASHONI John, umunyamategeko akaba n’umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, yasabye Leta, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango mpuzamahanga itanga ubutabazi kongera ingufu mu gufasha abaturage ba Minembwe, Mikenge no Muchohagati, avuga ko bari mu bihe bikomeye by’ubutabazi birangwa n’inzara, kubura ubuvuzi n’ibibazo by’umutekano.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13/11/2026, avuga ko yabwandikiye i Bukavu, Me Byashoni yavuze ko abaturage bo muri utwo duce bumva ko nta muntu ugihagurukira kubavuganira cyangwa ngo abakorere ubuvugizi, mu gihe bakomeje guhangana n’ibibazo bikomeye bibangamiye ubuzima bwabo.
Yagaragaje ko abaturage ba Minembwe, Mikenge no Muchohagati bahangayikishijwe n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, ndetse ko bakomeje kubaho mu bihe by’umutekano muke. Yavuze ko ibyo bibazo birimo kugotwa no kugabwaho ibitero bya drones z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibateramo ibisasu, nk’uko yabisobanuye muri ubwo butumwa.
Me Byashoni yanenze ko ikibazo cy’abaturage ba Minembwe kidahabwa uburemere bungana n’ubuhabwa ibindi bice byugarijwe n’ibibazo by’ubutabazi. Yagaragaje ko mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rikomeje kugaragaza ko riharanira gufasha abaturage ba Kalehe n’ahandi hari ibibazo by’ubutabazi, imibereho mibi y’abaturage ba Minembwe isa n’iyirengagizwa.
Yavuze ko nubwo hari inzira z’ibiganiro n’amasezerano y’amahoro byagiye bigerwaho i Luanda muri Angola, i Doha, i Montreux na Washington, kugeza ubu abaturage ba Minembwe batarabona impinduka zifatika mu buzima bwabo, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’ubutabazi.
Mu butumwa bwe, Me Byashoni yagaragaje kandi impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage, avuga ko hari inkomere zakomerekeye mu bitero bya drones bivugwa ko zikomeje gutakariza ubuzima mu Bitaro Bikuru bya Minembwe, bitewe n’ibura ry’imiti, ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu kuvura abarwayi.
Yibajije uruhare rwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR/ICRC) muri iki kibazo, ashimangira ko abaturage ba Minembwe bakeneye ubufasha bwihutirwa kandi bujyanye n’uburemere bw’ibibazo bahanganye na byo.
Me Byashoni yasabye Leta, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga ubutabazi, by’umwihariko OCHA na CICR, kugira icyo bakora mu maguru mashya kugira ngo:
- Hafungurwe inzira yizewe y’ubutabazi, izafasha kugeza ibiribwa n’ibindi bikoresho bikenewe ku baturage ba Minembwe, Mikenge no Muchohagati.
- Hihutishwe kugeza muri utwo duce ibiribwa, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
- Hategurwe uburyo bwo kwimura abarwayi n’inkomere barembye cyane, bakajyanwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubitaho.
- Hatangwe ubutabazi butabogamye, hatitawe ku nkomoko cyangwa umuryango umuntu akomokamo.
Yashimangiye ko ubuzima bw’umuntu butagomba gupimirwa ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa imipaka, avuga ko abaturage ba Minembwe na bo bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku buzima, ku cyubahiro no kurindwa.
Me Byashoni yasobanuye ko ubu butumwa atabutanze agamije gukora politiki, ahubwo ko bugamije kuvuganira abana bashonje, ababyeyi batagifite ibyo gutegurira abana babo n’imiryango yatakaje uburyo yari itunzwe.
Yasoje asaba abafite ubushobozi bwo gufasha kugira icyo bakora mu maguru mashya, agaragaza ko abaturage ba Minembwe badakwiye gukomeza kwicwa n’inzara no guhura n’ibindi bibazo by’ubutabazi mu gihe amahanga acecetse.
Minembwe Capital News (MCN)
