Intambara Ifashe Indi Ntera: FRN Yigaruriye Uduce Dutatu muri Teritwari ya Kabare!
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo z’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, zigaruriye uduce dutatu tugize Chefferie ya Nindja, muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13/11/2026.
Utwo duce twigaruriwe ni Irembe, Iregabarhonyi na Luhago, twose tugize Chefferie ya Nindja, nk’uko amakuru dukesha amasoko yacu abigaragaza.
Aya makuru avuga ko iri terambere ry’ingabo za FRN ryakurikiye imirwano ikomeye zahanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Teritwari ya Kabare, aho utu duce duherereye, ni imwe muri teritwari zigize Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba ihana imbibi na Teritwari ya Kalehe.
Iyi ntambwe ya FRN iragaragaza ihinduka rishya mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’ibice bimwe na bimwe byo muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje no muri Teritwari ya Kalehe, aho uyu mutwe wa FRN umaze kwigarurira ibice byinshi, birimo na Bunyakiri, agace k’ingenzi muri iyo teritwari.
Minembwe Capital News (MCN)
