Rugezi mu Ijoro: Drone Nini Yagarutse Irasa Ibisasu, Nyuma y’Ibitero byo ku Wihene
Minembwe Capital News (MCN)
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15/11/2026, drone nini y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kugaba igitero mu gace ka Rugezi, mu gihe umwuka w’umutekano muke ukomeje kurangwa muri ako gace.
Amakuru agera kuri MCN aturutse ku muntu uri muri ako gace avuga ko iyo drone yongeye kugaragara mu kirere cya Rugezi, ikahamara umwanya muto mbere yo kurasa. Gusa, nk’uko uwo mutangabuhamya abivuga, icyo gitero cyafashe ubusa.
Mu buhamya yahaye MCN, yagize ati: “Cya ki drone kinini cyagarutse, ntikiramara iminota ibiri kirashe mu Rugezi, ariko gifashe ubusa.”
Aya makuru akurikiye ibitero byagabwe mu gitondo cy’uyu munsi ku Wihene mu Rugezi, bikozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, rigizwe na FARDC n’abo bafatanya mu mirwano, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko bakomoka i Burayi no muri Aziya.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyo bitero byasubijwe inyuma n’ingabo za FRN (Front pour la Refondation de la Nation), nyuma y’imirwano yamaze amasaha make. Ayo makuru akomeza avuga ko ingabo za FRN zashoboye guhangana n’ibitero byazigabweho, zibuza izo ngabo gukomeza umugambi zari zifite.
Kugaruka kwa drone mu ijoro rikurikiye ibyo bitero byongeye kugaragaza ko umutekano mu gace ka Rugezi ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije abaturage baho.
Iyi nkuru ishingiye ku buhamya n’amakuru MCN yahawe n’amasoko ari muri ako gace.
Minembwe Capital News (MCN)
