OIF: Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi mbere y’amatora, Nduhungirehe ashinja Bizimana kwivuguruza
Minembwe Capital News (MCN)
Umwuka wa dipolomasi ukomeje kuzamuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uri mu myiteguro ya nyuma y’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wawo, ateganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 16/11/ 2026 i Phnom Penh muri Cambodia.
Iyi ntambara ya dipolomasi ishingiye ahanini ku ihangana ryo guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. U Rwanda rushyigikiye ko Louise Mushikiwabo yakongera kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe icyemezo cyo gushyigikira undi mukandida uturuka muri Romania.
Muri iki kibazo, u Burundi na bwo bwagaragaje ko butavuga rumwe n’icyifuzo cy’u Rwanda, binyuze mu myitwarire ya Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Édouard Bizimana, wanenze bikomeye igitekerezo cyo guha Mushikiwabo manda ya gatatu.
Nduhungirehe yanenze Bizimana, amushinja kwivuguruza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, amushinja kugira imyitwarire inyuranyije n’uruhare yagize mu cyemezo cyafashwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyo gushyigikira abakandida batatu b’Abanyafurika bahataniraga kuyobora OIF.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku munsi w’ejo tariki ya 15/11/2026, Nduhungirehe yasubizaga Bizimana wari wavuze ko guha Louise Mushikiwabo manda ya gatatu byaba ari nko “gushyingura” OIF.
Nduhungirehe yibukije ko ku itariki ya 28 na 2907/2026, Bizimana yayoboye Inama Nyobozi ya AU yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia, igafata icyemezo cyo gushyigikira abakandida batatu b’Abanyafurika bahataniraga kuyobora OIF.
Abo bakandida ni Louise Mushikiwabo wo mu Rwanda, Juliana Amato Lumumba wo muri RDC na Coumba Bâ wo muri Mauritania.
Iki cyemezo cyashyizwe mu mwanzuro nimero EX.CL/Dec.1361(XLIX), wasabye ibihugu 27 bya Afurika biri muri OIF gushyigikira umwe muri abo bakandida.
Nduhungirehe yavuze ko atumva uburyo Bizimana, nyuma y’amezi atageze kuri ane ayoboye inama yafashe icyo cyemezo, yahinduye imyifatire akajya kurwanya kandidatire ya Mushikiwabo, kandi na we yari mu bakandida bashyigikiwe n’icyemezo cya AU.
Yakomeje kandi kunenga imiyoborere ya AU, avuga ko uyu muryango uri mu bihe bikomeye, anasaba ko hakemurwa ibibazo yagaragaje nk’ibishingiye ku bushobozi buke bwashinze imizi no ku kajagari mu miyoborere yawo.
RDC yahinduye umuvuno, ishyigikira umukandida wo muri Romania
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyigikira Mushikiwabo, RDC yo yahinduye icyerekezo mu ihatana rya OIF.
Ku ikubitiro, RDC yari ifite umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, ariko nyuma y’uko avuye mu isiganwa, iki gihugu cyahisemo gushyigikira Dacian Cioloș wo muri Romania, aho gushyigikira abakandida babiri b’Abanyafurika bari basigaye.
Icyo cyemezo cyateje impaka, kuko cyafashwe nyuma y’uko AU yari yashyigikiye abakandida batatu b’Abanyafurika, mu rwego rwo gushaka ko Afurika igira ijambo rikomeye mu guhatanira kuyobora OIF.
Nduhungirehe yanenze uwo mwanzuro wa Kinshasa, awufata nk’utajyanye n’icyerekezo cyari cyashyizweho na AU.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru AFP na KT Press agaragaza ko RDC yashatse gushyigikira Cioloș mu rwego rwo kugabanya amahirwe ya Mushikiwabo yo kongera gutorerwa kuyobora OIF.
Amatora ya OIF agiye kuba, Mushikiwabo ahanganye n’imbogamizi
Louise Mushikiwabo, umaze kuyobora OIF muri manda ebyiri, arashaka kongera kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.
U Rwanda ruramushyigikiye, mu gihe RDC n’u Burundi byagaragaje kutavuga rumwe n’icyifuzo cyo kongera kumuha manda.
Iri rushanwa rifite uburemere bukomeye mu bya dipolomasi, kuko ritagarukira gusa ku guhatanira umwanya w’ubuyobozi, ahubwo rinagaragaramo inyungu za politiki n’ishusho ibihugu bihuriye muri uyu muryango byifuza kugira ku rwego mpuzamahanga.
Amatora ateganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 16/11/ 2026 i Phnom Penh muri Cambodia, akaba ari yo azagaragaza niba Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF cyangwa niba uyu muryango ugiye kubona undi muyobozi.
Ikigaragara muri iri rushanwa ni uko umwuka mubi wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugaragara, mu gihe ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye ibitekerezo bitandukanye ku bibazo bitandukanye byo mu karere. Ikibazo cya OIF na cyo cyongeye kugaragaza ko ayo matandukaniro ashobora kugira ingaruka ku bufatanye bwabyo mu muryango mpuzamahanga.
Minembwe Capital News (MCN)
