OIF: Amajwi Yashyize Mushikiwabo mu Mwanya Wihariye, Uko Abandi Bakandida Bahagaze
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru amaze gutangazwa na televiziyo mpuzamahanga TV5MONDE agaragaza ko Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi usanzwe ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), yabonye amajwi 26 kuri 51 yatanzwe mu matora yo kuyobora uyu muryango muri manda ya 2027–2030.
TV5MONDE yatangaje ko Coumba Bâ wo muri Mauritania yabonye amajwi 18, mu gihe Dacian Cioloș wo muri Romania yabonye amajwi 7.
Amatora yabereye mu muhezo i Phnom Penh muri Cambodia, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 zifite uburenganzira busesuye bwo gutora uzayobora OIF muri manda nshya.
Aya matora yabaye mu gihe hari ihangana rya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Kinshasa yari yamaganye ko Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu, mu gihe u Rwanda rwakomeje gushyigikira kandidatire ye.
Abakandida bari batangajwe muri iri rushanwa barimo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wa RDC, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania.
Minembwe Capital News (MCN)
