Minembwe: Drone y’Ingabo za FARDC Yagaragaye mu Kirere, Yibanda mu Cyerekezo cya Biziba
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya Minembwe aravuga ko drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanya n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, yazengurutse ikirere cya Minembwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Nk’uko amasoko ya Minembwe Capital News (MCN) ari muri ibyo bice abivuga, iyo drone yagaragaye mu kirere ahagana saa yine n’igice za mu gitondo (10:30), yibanda cyane mu cyerekezo cya Biziba na Rugezi.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Mu kirere cya Minembwe hari drone iri kuzunguruka, ariko ntirimo gusuma kandi ntiratera ibisasu. Iri mu cyerekezo cya Biziba na Rugezi.”
Kugeza ubu, nta makuru yemeza ko iyo drone yagabye igitero cyangwa ngo hagaragazwe icyo yari igambiriye muri ako gace.
Nk’uko byagiye bigaragazwa, drone z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiye zangiza byinshi muri ibyo bice, birimo gusenya amazu, guhitana abantu benshi ndetse no kwica amatungo.
Ibi bibaye nyuma y’imirwano yabaye ku Cyumweru, mu gace ko Ku Wihene, muri Rugezi. Amakuru MCN ifite avuga ko iyo mirwano yasize ingabo za FRN zisubije inyuma ibitero zagabweho.
Minembwe Capital News (MCN)
