OIF: u Rwanda Rwanyuzwe n’Icyemezo ku Buyobozi bwa Mushikiwabo, Icyerekezo cy’Amatora ya 2028 Gishyizweho
Minembwe Capital News (MCN)
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bafashe icyemezo cyo kongera umwaka umwe igihe Louise Mushikiwabo azamara ku buyobozi bw’uyu muryango, aho gutora Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF muri manda ya 2027–2030, nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye mu muhezo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16/11/2026, i Phnom Penh muri Cambodge, mu gihe habaga Inama ya 20 ya Francophonie. Wafashwe nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, byari byarananiwe kumvikana ku buryo bwo gutoranya uzayobora OIF muri manda itaha.
Mbere y’iyi nama, ibihugu 53 bifite uburenganzira busesuye bwo gutora muri OIF byari biteganyijwe ko bihitamo Umunyamabanga Mukuru mushya. Amategeko agenga uyu muryango ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane hagati y’ibihugu, mu gihe ubwo bwumvikane butabonetse hakitabazwa amatora.
Icyakora, nyuma y’ibiganiro, abayobozi bahisemo kudakoresha inzira y’amatora, ahubwo bumvikana ko igihe Louise Mushikiwabo azamara ku buyobozi cyongerwa ho umwaka umwe, mu gihe hategurwa uburyo bushya kandi bwumvikanwaho bwo gutoranya uzamusimbura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko igihugu cye cyanyuzwe n’icyo cyemezo. Yasobanuye ko u Rwanda rushimangira ko kandidatire ya Louise Mushikiwabo idakwiye gukurwaho bitewe n’igitutu cy’igihugu icyo ari cyo cyose.
Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byagoranye kubera ko ibihugu bitari byumvikanye ku nzira yagombaga gukurikizwa mu gutoranya umuyobozi mushya, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba amatora yagombaga kuba cyangwa niba hakwiye gushakwa ubundi buryo.
Yagize ati: “Yego, ndanyuzwe, kuko habonetse ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize Francophonie, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bakuru b’ibihugu bari bafite impungenge z’uko amatora ashingiye ku bwiganze bw’amajwi yashoboraga kugira ingaruka ku bumwe bw’ibihugu bigize Francophonie.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’impaka zikomeye zari zimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku hazaza h’ubuyobozi bwa OIF. Kinshasa yari yaragaragaje ko itifuza ko Mushikiwabo ahabwa indi manda, ndetse inavuga ko ishobora kongera gusuzuma uruhare rwayo muri uyu muryango mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora.
RDC yari yabanje gushyigikira kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, ariko nyuma itangaza ko ishaka gushyigikira Dacian Cioloș wo muri Roumanie, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Mu bandi bakandida bari mu irushanwa harimo na Coumba Bâ wo muri Mauritanie.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo, rugaragaza ko amategeko agenga OIF ateganya ko mu gihe ubwumvikane butabonetse hakitabazwa amatora. Mushikiwabo na we yari yaratangaje ko kandidatire ye izakomeza kugeza ku musozo w’iki gikorwa.
Nyuma y’icyemezo cyafashwe, RDC na yo yagaragaje ko yanyuzwe n’ubwumvikane bwagezweho. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashimye inzira y’ubwumvikane, ayigaragaza nk’igisubizo cyafashwe hagamijwe kurinda ubumwe bw’ibihugu bigize Francophonie. U Bufaransa na bwo bwashyigikiye iyo nzira, bugaragaza ko ari ingenzi mu gukomeza ubumwe bw’umuryango.
Mushikiwabo na we yagaragaje ko amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC adakwiye kwimurirwa muri Francophonie, ashimangira ko ibibazo by’ibihugu byombi bitagomba kuba intandaro yo guhungabanya umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.
Yagize ati: “Amakimbirane ari hagati ya RDC n’igihugu cyanjye akwiye kuguma ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ntagezwe ku nkengero za Mekong cyangwa iza Seine. Ibyo nabivuze inshuro nyinshi.”
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF nyuma yo gutorerwa uyu mwanya mu 2018, mu nama yabereye i Erevan muri Arménie, maze yongera gutorerwa indi manda mu 2022, mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia. Mu gihe amaze hafi imyaka umunani ayobora uyu muryango, yavuze ko yishimira ibikorwa byagezweho, amavugurura yatangijwe n’imishinga mishya yashyizweho.
Mu byo yagarutseho harimo imishinga ijyanye n’ubwenge buhangano, aho OIF yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo ihangane n’impinduka zigaragara ku rwego mpuzamahanga. Yavuze kandi ko hari gahunda zitandukanye zatangiye gutanga umusaruro, bityo ko ari ngombwa kuzikomeza no kuzigira inkingi z’iterambere ry’uyu muryango.
Mushikiwabo yanagaragaje ko kuva yagera ku buyobozi, hatangijwe amavugurura agamije kunoza imikorere ya OIF, kongera ubushobozi bwayo no kuyifasha kugira ijambo rikomeye mu mikoranire y’ibihugu byinshi no mu miryango mpuzamahanga.
Icyakora, yavuze ko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa, cyane cyane mu buryo umuryango ufata ibyemezo, uko bishyirwa mu bikorwa n’amategeko agenga itoranywa ry’Umunyamabanga Mukuru. Yagaragaje ko igihe cy’inyongera azamara ku buyobozi kizakoreshwa no mu gukomeza ayo mavugurura, hagamijwe gushyiraho uburyo bunoze, burushijeho guhuza ibitekerezo kandi bwumvikanwaho n’ibihugu byose bigize OIF.
Inama ya Francophonie iterana buri myaka ibiri, ikurikira ikazabera muri Canada mu 2028. Ni na bwo hateganyijwe ko hazatoranywa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, nyuma y’umwaka w’inyongera Mushikiwabo yemerewe gukomeza kuyobora uyu muryango.
Icyemezo cyafatiwe i Phnom Penh gisize irushanwa ryari riteganyijwe hagati y’abakandida risubitswe, mu gihe ibiganiro ku hazaza h’ubuyobozi bwa OIF bigiye gukomeza, ibihugu bigize uyu muryango bikaba bitegura kumvikana ku buryo bushya bwo gutoranya umuyobozi uzakurikiraho.
Minembwe Capital News (MCN)
