Uvira: Ubwicanyi Buvugwamo Wazalendo Bukomeje Guhitana Abaturage, Abatuye Umujyi Basaba FRN Kubatabara
Minembwe Capital News (MCN)
Umujyi wa Uvira ukomeje kurangwa n’umutekano muke ukabije, aho amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha abaturage bahatuye agaragaza ko abantu bakomeje kwicwa, barimo abagore, abagabo n’urubyiruko. Abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gufata indi ntera, ku buryo nta munsi ushobora gushira hatumvikanye amakuru y’abantu bishwe.
Amakuru MCN yakusanyije agaragaza ko ku wa Gatandatu, tariki ya 14/11/2026, abantu babiri, barimo umusore n’umugabo, bishwe barashwe. Ku Cyumweru, tariki ya 15/11/2026, undi mwana na we yishwe arashwe. Ibi byakurikiwe n’ikindi gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16/11/2026, aho umugore yarashwe mu bice by’umujyi wa Uvira.
Mu yandi makuru y’umutekano muke yageze kuri MCN, mu ijoro ryo ku Cyumweru, ahagana saa yine (22h00), amasasu yumvikanye mu gace ka Grand Kasenga, muri komine ya Mulongwe, mu mujyi wa Uvira.
Amakuru ku byabaye avuga ko umugore yarashwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu gace ka Avenue Kamanyola, muri quartier ya Kakombe. Nyuma yo kuraswa, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Abaturage baganiriye na MCN bagaragaza ko ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje kubibasira, bakaba bashinja umutwe wa Wazalendo kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Bavuga ko abagore, abagabo, urubyiruko ndetse n’abana bakomeje kuba mu kaga, kandi ko batagifite icyizere cy’uko umutekano wabo ushobora kugaruka mu gihe cya vuba.
Abaturage bongeye gusaba FRN kubatabara
Ubwicanyi n’umutekano muke bikomeje kuvugwa muri Uvira byatumye abaturage bongera kugaragaza icyifuzo cy’uko ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ryaza kubatabara, rikabafasha kuva mu bihe by’ubwoba n’umutekano muke bavuga ko bamazemo igihe.
Si ubwa mbere abaturage bo muri ibyo bice bagaragaje icyo cyifuzo. Nyuma y’ishingwa rya FRN hagati mu kwezi kwa cumi 2026, abatuye mu bice bitandukanye bya Uvira boherereje Minembwe Capital News urwandiko rusaba iryo huriro kuza kubatabara no kubakura mu bibazo by’umutekano muke bari bahanganye na byo.
Muri urwo rwandiko, abaturage basabye FRN kubagoboka, bagaragaza ko bifuza ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riva muri ibyo bice. Iryo huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Icyo gihe abaturage basabye MCN kugeza ubutumwa bwabo ku ruhando rw’amakuru, kugira ngo icyifuzo cyabo kigere ku bo kigenewe.
Wazalendo n’imikoranire yayo n’ubutegetsi bwa Kinshasa
Wazalendo ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba rwo kurwanya imitwe ihanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Iyi mikoranire ni imwe mu mpamvu zituma abaturage bagaragaza impungenge ku nshingano z’ubutegetsi bwa Kinshasa zo kubarindira umutekano, cyane cyane mu gihe imitwe ifatanya n’ingabo za Leta ikomeje gushinjwa ibikorwa bihitana abasivili.
Abaturage ba Uvira barasaba ko ubuzima bwabo burindwa, hagafatwa ingamba zifatika zo guhagarika ubwicanyi no guhana ababugiramo uruhare, aho gukomeza kubaho mu bwoba no guhora bahangayikishijwe n’uko umunsi ukurikiyeho ushobora kubazanira andi makuru y’ababo bishwe.
Ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Uvira izakomeza kubona abaturage bicwa, cyangwa hazafatwa ingamba zifatika zo kurinda ubuzima bw’abasivili?
Minembwe Capital News (MCN)
