Ibitero Bikomeye mu Minembwe: Col Rugabo Agaragaje Ibyabaye
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umuvugizi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) mu Misozi Miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Col Rugabo Fidel, yatangaje ko umujyi rwagati wa Minembwe na Ilundu byagabweho ibitero bikomeye bya bombe, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega kugira uruhare muri ibyo bitero.
Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16/11/2026, Col Rugabo Fidel yavuze ko ibyo bitero byibasiye umujyi rwagati wa Minembwe na Ilundu, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili, haba mu gutakaza ubuzima bw’abantu ndetse no kwangirika kw’ibyabo.
Rugabo yavuze ko ibyo bitero byagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega, abisobanura nk’ibikorwa bigamije gutera abaturage ubwoba no kubahungabanya.
Yamaganye ibyo bitero mu magambo akomeye, avuga ko ari ibikorwa by’ubwicanyi kandi ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu ntambara n’uburinzi bw’abasivili, by’umwihariko amategeko arengera abaturage batari mu mirwano.
Col Rugabo Fidel yanihanganishije imiryango yabuze abayo muri ibyo bitero, avuga ko FRN ikomeje kwiyemeza kurengera abaturage n’igihugu kugeza ku cyo yise intsinzi ya nyuma.
Mu bindi Col Rugabo yagarutseho, yavuze ko ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16/11/2026, drone yazengurutse ikirere cya Minembwe, ariko ntiyagira ibisasu itera. Yavuze ko ibisasu byatewe nyuma y’icyo gikorwa cyo kuzenguruka ikirere, ari na byo byakurikiwe n’itangazo rye rivuga ku bitero byibasiye Minembwe na Ilundu.
Minembwe Capital News (MCN)
