Ibyo Wamenya ku Mirwano Yabereye mu Misozi ya Rurambo ku wa Kabiri
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano ikomeye yahuje abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na zo, yabereye mu misozi ya Rurambo, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku wa Kabiri.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye avuga ko iyi mirwano yatangiye nyuma y’ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu bice bigenzurwa na FRN.
Amakuru aturuka muri ako karere agaragaza ko imirwano yabereye ahitwa ku Gashya, hafi y’aharemera isoko ya Gatanu.
Ibyo bitero byatangiye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 17/11/2026, bituma impande zombi zihanganira mu mirwano ikomeye yamaze amasaha arenga atatu.
Amakuru MCN yamenye avuga ko, nubwo ingabo za FARDC n’abo bafatanyije ari zo zatangije ibitero, abasirikare ba FRN baje kubasubiza inyuma, babakura muri ako gace. Nyuma yaho, abasirikare b’ihuriro ryari ryagabye ibitero basubiye mu mashyamba bari baturutsemo, aherereye muri Teritwari ya Mwenga, ihana imbibi n’imisozi ya Rurambo.
Nk’uko ayo makuru abivuga, imirwano yaranzwe n’ubukana bukomeye, irangira ingabo za FRN zisubije inyuma iz’ihuriro ryari ryazigabyeho ibitero.
Rurambo ni agace kamaze igihe kagenzurwa n’abasirikare ba FRN. Icyakora, umutekano muri ako karere ukomeje kuba muke, bitewe n’ibitero n’imirwano bikunze kuhagaragara hagati y’impande zihanganye.
Minembwe Capital News (MCN)
