Masisi: Imirwano Ikomeye i Nyabiondo Yasize Ibintu Bihindutse, Amakuru Mashya Aratunguranye!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Uretse ibice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Teritwari ya Kalehe, imisozi ya Minembwe na Teritwari ya Walungu, byavuzwemo imirwano nk’uko Minembwe Capital News (MCN) yabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi, indi mirwano yabaye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, mu gace ka Nyabiondo, gaherereye muri Grupema ya Osso-Banyungu, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera kuri MCN avuga ko muri aka gace, FRN yagabweho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro izifasha.
Iyo mirwano yari ikomeye cyane kandi yamaze amasaha menshi. Impande zombi zahuriye mu mirwano yo kugenzura agace ka Nyabiondo, buri ruhande rugerageza kwirukana urundi muri ako gace.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’iyo mirwano, agace ka Nyabiondo kaje kugenzurwa na FRN mu buryo bwuzuye. Icyakora, amakuru arambuye ku byangijwe n’iyo mirwano, ndetse n’umubare w’ababa bayiguyemo cyangwa bayikomerekeyemo, nturamenyekana.
Iyi mirwano ibaye mu gihe muri Teritwari ya Masisi hamaze iminsi havugwa imirwano mu bice bitandukanye, birimo Mahanga, Kilongo, Kibanda, Mirondano, Kazinga na Buhimba.
Ibi birerekana ko ibikorwa by’imirwano bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Intara zombi za Kivu, aho impande zihanganye zikomeje guhurira mu mirwano mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
