• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 19, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC n’ingabo z’u Burundi bongeye kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 18, 2026
in Conflict & Security
0
FARDC n’ingabo z’u Burundi bongeye kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC n’ingabo z’u Burundi bongeye kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Minembwe

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Amakuru ababaje agera kuri Minembwe Capital News (MCN), dukesha amasoko yacu yo mu Minembwe, aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, indege zitagira abapilote zizwi nka drones zongeye kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.

Aya makuru avuga ko ahagana saa tatu n’iminota 40, ku masaha akoreshwa mu Minembwe no mu mujyi wa Bukavu, drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya, yateye ibisasu bibiri mu gace ka Evomi, gaherereye haruguru ya Nyawarimba, mu nkengero za Centre ya Minembwe. Aka gace gatuwe n’abaturage benshi b’Abanyamulenge.

Amakuru MCN yamenye agaragaza ko mbere yo kugaba iki gitero, iyo drone yabanje kuzenguruka mu kirere cya Minembwe, nyuma iza kurekura ibisasu bibiri mu gace ka Evomi.

Umwe mu batangabuhamya bagejeje aya makuru kuri MCN yagize ati: “Drone iteye ibisasu kuri Evomi. Mbere yo kubitera, yabanje kuzenguruka mu kirere cya Minembwe.”

Uyu watanze amakuru yavuze ko kugeza ubu ataramenya neza ibyangijwe n’ibi bisasu cyangwa niba hari abaturage byahitanye cyangwa byakomeretse. Icyakora, yemeje ko iyo drone yateye ibisasu bibiri muri ako gace.

Iki gitero kibaye mu gihe mu gace ka Rugezi hamaze iminsi havugwa imirwano ikomeye. Kuri uyu munsi kandi, muri ako gace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo ya Minembwe, habereye imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ku ruhande rumwe, n’ingabo za FRN ku rundi ruhande.

Amakuru MCN ifite avuga ko ibyo bitero byagabwe mu bice bituwe n’abaturage benshi, birimo Ku Wihene, Nyarurango no mu Rugomero.

Iyo mirwano yamaze amasaha menshi. Icyakora, nk’uko amakuru MCN yamenye abivuga, yarangiye ingabo za FRN zisubije inyuma ibitero zari zagabwe muri ibyo bice, mu rwego rwo kurwanirira abaturage.

Iki gitero cya drone cyagabwe kuri Evomi cyongeye guteza impungenge ku mutekano w’abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Minembwe, cyane cyane ko kibaye mu gihe aka karere gakomeje kugaragaramo ibikorwa bya gisirikare n’imirwano bishobora gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Tags: AbanyamulengeDroneEvomiIbiteroMinembwe

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?