• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 19, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Rugezi: Menya Uko Imirongo y’Urugamba Ihagaze, Aho Imirwano Ikomeje Hagati ya FRN n’Ingabo za FARDC n’Abambari Bayo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 19, 2026
in Conflict & Security
0
Rugezi: Menya Uko Imirongo y’Urugamba Ihagaze, Aho Imirwano Ikomeje Hagati ya FRN n’Ingabo za FARDC n’Abambari Bayo
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rugezi: Menya Uko Imirongo y’Urugamba Ihagaze, Aho Imirwano Ikomeje Hagati ya FRN n’Ingabo za FARDC n’Abambari Bayo

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Mu gace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo ya Minembwe, hazindukiye imirwano nyuma y’uko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije bongeye kugaba ibitero kuri uyu murongo w’imirwano. Aka gace gakomeje kuba isibaniro ry’intambara hagati y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FRN, usanzwe ukagenzura.

Iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zombi ku munsi w’ejo, ubwo ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo zongeye kugerageza kwigarurira ibice bigenzurwa na FRN.

Ku munsi w’ejo, tariki ya 18/11/2026, FARDC yatangaje ko yamaze kwigarurira igice cyose cya Rugezi. Icyakora, amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakiriye aturutse mu bice byegereye aho imirwano yabereye agaragaza ko ibyatangajwe na FARDC bidahuye n’uko ibintu byari byifashe ku rugamba.

Amakuru MCN ifite avuga ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo zaraye mu gace ka Gasiro, mu gihe ingabo za FRN zakomeje kugenzura inkengero z’ako gace ndetse na Rugezi muri rusange. Ibi bivuguruza ibyatangajwe na FARDC ko yari yamaze kwigarurira Rugezi yose.

Andi makuru agera kuri MCN agaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu munsi, tariki ya 19/11/2026, ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bongeye kugaba ibitero mu gace ka Rugezi. Icyakora, amakuru MCN yakiriye avuga ko ingabo za FRN zabashije guhagarika ibyo bitero no gusubiza inyuma ababigabye.

Ubuhamya bwaturutse muri ako gace bugira buti: “Ubu bari guhunga bava mu bice byo ku Wihene, Nyarurango na Rugomero.”

Aya makuru akomeza avuga ko izo ngabo zerekeje mu bice bya Gasiro, mu cyerekezo cya Milimba, ndetse no muri Kabanju. Muri ibyo bice habarizwa ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, hamwe n’abacanshuro bivugwa ko baturutse mu Burayi no muri Aziya.

FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kugaba ibitero mu gace ka Rugezi, mu rwego rwo kugerageza kukambura FRN. Icyakora, amakuru MCN yakiriye agaragaza ko kugeza ubu FRN ikomeje kugenzura aka gace, mu gihe imirwano igikomeje.

Uko ibintu bizagenda bihinduka ku rugamba ni byo bizagaragaza niba hari impinduka zizaba ku mirongo y’imbere, kuko kugeza ubu amakuru MCN ifite agaragaza ko Rugezi ikomeje kugenzurwa na FRN, binyuranye n’ibyo FARDC yari yatangaje.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: FardcFrnImirwanoRugezi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?