• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 20, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amakuru ku Mirwano Yongeye Kubera mu Misozi ya Rurambo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 19, 2026
in Conflict & Security
0
Ibyo Wamenya ku Mirwano Yabereye mu Misozi ya Rurambo ku wa Kabiri
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru ku Mirwano Yongeye Kubera mu Misozi ya Rurambo

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Amakuru Minembwe Capital News (MCN) imaze kwakira agaragaza ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 19/11/2026, habaye imirwano hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.

Iyi mirwano yabereye mu bice by’imisozi ya Rurambo, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru MCN ikesha amasoko yayo ari muri ibyo bice abigaragaza, ibitero byatangijwe n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa, gusa abasirikare ba FRN barabyitambika, barabirwanya ndetse basubiza inyuma ingabo zari zabigabye.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa sita z’amanywa, ikaba yibanze cyane mu gace kari hafi ya Gifune.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’indi yabaye ku wa Kabiri, aho impande zombi zahuriye mu mirwano ikomeye mu gace karemeramo isoko ya Gatanu.

Amakuru MCN yakiriye ku mirwano yo kuri uwo munsi yavugaga ko ingabo za FARDC n’imitwe izifasha zasubiye inyuma, zihungira mu mashyamba ya Mwenga, ari na yo atandukanya Teritwari ya Mwenga n’imisozi ya Rurambo.

Kongera kubura kw’imirwano muri ibi bice bigaragaza ko umutekano w’ako karere ukomeje kuzamba, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye byo mu misozi ya Rurambo.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: ImirwanoRurambo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?