Rurambo: Imirwano Ikaze Yahinduye Icyerekezo, Kigarama Ihinduka Isibaniro!
Minembwe Capital News (MCN)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20/11/2026, imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Gashya, gaherereye mu misozi ya Rurambo, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi mirwano ihanganishije abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo n’imitwe yitwaje intwaro bishyigikiye Leta ya Kinshasa. Iryo huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko bakomoka i Burayi no muri Aziya.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) agaragaza ko ibitero byatangijwe n’uruhande rushyigikiye Leta ya Kinshasa, rwagabye ibitero ku birindiro bya FRN biherereye ku Gashya.
Gusa, nk’uko amasoko ya MCN ari muri ako gace abivuga, abasirikare ba FRN bahise basubiza ibitero, barwana basubiza inyuma ingabo zari zibateye. Ayo makuru avuga ko FRN yirukanye FARDC n’abo bafatanyije, ibageza mu gace ka Kigarama, ari na ho imirwano ikomeye yakomereje.
Mu gihe twandika iyi nkuru, Kigarama ni yo iri kuberamo imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, nk’uko amakuru MCN ikomeje gukurikirana abigaragaza.
Kigarama ni agace gaherereye hafi y’ibice bya Rubarika na Ruvungi. Ako gace kandi karimo imisozi ireba mu cyerekezo cya Rubarika na Ruvungi, bigatuma imirwano ihabera ishobora gukurikiranwa hafi n’abaturage batuye muri ibyo bice.
Ubuhamya bw’umuturage uri hafi y’aho imirwano ibera
Umwe mu baturage bari muri ibyo bice, wavuganye na Minembwe Capital News, yavuze ko imirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo, ahitwa ku Gashya, mu Rurambo, mu gice gikunze kwitwa icy’Abapfulero, hakurya ya Ruvubu.
Yagize ati:
«“Imirwano ikomeye yabyukiye mu Rurambo, ahitwa ku Gashya, mu cy’Abapfulero, ni mu misozi iherereye hakurya ya Ruvubu. FARDC n’abambari bayo ni bo bateye FRN, ariko yahise yirwanaho, yirukana abateye. Ubu intambara igeze mu misozi ya Kigarama, ari na ho hari imisozi ireba Rubarika na Ruvungi.”»
Imirwano ikomeje kubera mu Rurambo irimo guteza impungenge ku mutekano w’abaturage batuye muri ako karere, cyane cyane abegereye ibice byahindutse isibaniro ry’intambara.
Minembwe Capital News (MCN)
