U Rwanda Rwahaye Igisubizo Abatekerezaga ko Ruzava muri OIF, Nyuma y’Impaka Hagati ya Perezida Kagame na Macron
Minembwe Capital News (MCN)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo kuva mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashimangira ko rutigeze rufata icyemezo nk’icyo, nubwo mu minsi ishize hagaragaye kutumvikana ku bijyanye n’ubuyobozi bw’uyu muryango.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24, nyuma y’inama ya OIF yabereye i Phnom Penh muri Cambodia. Muri iyo nama, u Rwanda rwemeye ko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo, akomeza kuyobora mu gihe cy’amezi 12, nyuma y’impaka zari zimaze igihe ku bijyanye n’amatora y’uzayobora uyu muryango.
Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko kwemera ko Mushikiwabo akomeza kuyobora muri icyo gihe ari ubwumvikane bwatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo byari byavutse. Yashimangiye ko ayo mezi 12 atagomba gufatwa nk’igihe cy’inzibacyuho, ahubwo ko ari igihe cy’inshingano zisanzwe, aho Umunyamabanga Mukuru akomeza gukoresha ububasha n’uburenganzira byose ahabwa n’umwanya afite.
Ati: “Icyo ni igisubizo cy’ubwumvikane cyatanzwe n’u Rwanda kugira ngo ikibazo cyari cyavutse kibonerwe umuti. Ubwo bwumvikane twemeranyijeho buteganya ko Umunyamabanga Mukuru uriho ubu akomeza manda ye mu gihe cy’andi mezi 12.
Icyo ni igihe cy’inshingano zisesuye, aho akomeza gukora afite ububasha n’uburenganzira byose bigenerwa uwo mwanya. Nta na rimwe muri ubwo bwumvikane havugwamo iby’inzibacyuho, ahubwo havugwamo gutera imbere k’Umuryango.”
Yongeyeho ko muri ayo mezi 12, Louise Mushikiwabo azatangiza amavugurura ajyanye n’imigendekere y’amatora, hashingiwe ku mpungenge abakuru b’ibihugu bagaragaje ku buryo bikorwa.
Yavuze kandi ko hazasuzumwa uburyo imyanya y’ubuyobozi muri OIF izajya isimburana hagati y’uturere dutandukanye, ndetse n’uko hashyirwaho igihe ntarengwa umuntu ashobora kumara kuri uwo mwanya.
U Rwanda Rwanenze Igitutu Ruvuga ko Rwashyizweho n’u Bufaransa
Ku bijyanye n’umwuka utari mwiza wagaragaye hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yatunguwe n’ibaruwa Macron yandikiye Perezida Kagame, amusaba ko ibihugu byombi byakura abakandida babyo mu bahataniraga kuyobora OIF.
Yagaragaje ko icyo cyifuzo kitari gikwiye, kuko Louise Mushikiwabo n’abandi bakandida bari bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza hakurikijwe amategeko agenga uyu muryango.
Nduhungirehe yavuze ko u Bufaransa bwatangiye gushyira igitutu ku bihugu bishyigikiye u Rwanda ndetse no kuri rwo ubwarwo mu byumweru byabanjirije iyo nama. Yavuze ko ibyo byatangiye kugaragara by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, i Kinshasa, ndetse n’urwo mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba, yagiriye i Paris.
Minisitiri Nduhungirehe yanenze imyitwarire y’u Bufaransa muri ibyo biganiro, avuga ko yagaragazaga imyumvire yo gushyira imbere ibyifuzo byabwo kurusha kubahiriza imyanzuro ya politiki y’ibindi bihugu.
Ati: “Madamu Mushikiwabo amaze hafi umwaka ari umukandida kuri uwo mwanya. Kandi kandidatire ye yari izwi ndetse n’u Bufaransa buyizi. Nta na rimwe bwigeze bugaragaza ko butayishyigikiye cyangwa ko hari icyo buyinenga. Mu byumweru bishize ni bwo u Bufaransa bwatangiye gushyira igitutu ku bihugu bishyigikiye u Rwanda, ndetse no kuri rwo ubwarwo. By’umwihariko, ibi byatangiye nyuma y’uruzinduko rwa Jean-Noël Barrot i Kinshasa n’urwa Thérèse Kayikwamba i Paris.”
Yakomeje avuga ko ibaruwa Perezida Macron yandikiye Perezida Kagame yamubereye igitangaza, cyane ko abo bayobozi bombi bari basanzwe baganira mu buryo butaziguye, ariko Macron akaba atarigeze amugezaho icyo kibazo mu biganiro byabo.
Ati: “Ubutumwa bwanditse Perezida Macron yoherereje Perezida Kagame bwarantunguye, kuko nta gihe na kimwe Perezida Macron yari yarigeze aganira na Perezida Kagame kuri icyo kibazo mu buryo butaziguye.
Aba bayobozi bombi bamaze igihe bavugana mu buryo butaziguye, ariko twatunguwe no kwakira ibaruwa isa n’aho iha Perezida Kagame gasopo ya nyuma, imusaba kwemera ko ibihugu byombi bikura abakandida babyo mu irushanwa ryo guhatanira uwo mwanya.
Ibyo ntibyemewe, kuko Madamu Mushikiwabo n’abandi bakandida bari bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza hakurikijwe amategeko agenga iryo huriro.
Ubwo ni uburyo bwo gukoresha igitugu bwagakwiye kuba bwarasigaye mu bihe byashize, kandi ntitubwemera. Ibyo bikorwa bigaragaza ko u Bufaransa bugifite imyumvire y’uko imyanzuro yabwo n’ibyifuzo byabwo ari byo bigomba kurusha agaciro imyanzuro ya politiki y’ibindi bihugu.”
U Rwanda Rwavuze ko Rutigeze Rutekereza Kuva muri OIF
Ku kibazo cy’abatekerezaga ko u Rwanda rushobora kuva muri OIF bitewe n’impaka zagaragaye mu matora y’ubuyobozi bwawo, Minisitiri Nduhungirehe yabihakanye yivuye inyuma, ashimangira ko igihugu cye kitigeze gitangaza ko gifite umugambi wo kuva muri uyu muryango.
Yasobanuye ko ahubwo ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ku mugaragaro ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.
Nduhungirehe yanenze Perezida Macron, avuga ko yagaragaje intege nke mu kwemera igitutu cya RDC, ashimangira ko bidakwiye ko igihugu kimwe gishyira umuryango mpuzamahanga wose mu bibazo kubera kutishimira ibyemezo byawo.
Ati: “Ntibyemewe ko igihugu kiri mu muryango gifata umuryango wose ho ingwate, kikawushyiraho igitutu.”
Yagaragaje ko bibabaje kuba u Bufaransa na Perezida Macron bararemeye icyo yise igitutu cya RDC, ariko ashimangira ko ibyo bibazo bitavuze ko u Rwanda rwahinduye umurongo warwo cyangwa ko rugiye guhagarika uruhare rwarwo muri OIF.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gukorana na OIF, kandi ko ibibazo byagaragaye mu biganiro ku buyobozi bw’uyu muryango bitagomba gufatwa nk’impamvu yo kuwuvamo.
Ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Nduhungirehe bigaragaza ko, nubwo habayeho kutumvikana ku bijyanye n’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Kigali itabona ko kuva muri uyu muryango ari igisubizo cy’ibibazo byagaragaye. Ahubwo ishyigikiye ko bikemurwa binyuze mu bwumvikane no mu mavugurura y’imikorere yawo.
Minembwe Capital News (MCN)
