Uvira: Amasasu Yumvikanye mu Ijoro, Abaturage Bahangayikishijwe n’Ibikorwa bya Wazalendo
Minembwe Capital News (MCN)
Mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20/11/2026, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi, bituma abaturage bagira impungenge ku mutekano wabo.
Amakuru yatanzwe n’abantu bari muri uwo mujyi agaragaza ko ahagana saa tatu z’ijoro (09:00 pm), urusaku rw’amasasu rwumvikanye no mu gace ka Kiliba, gaherereye mu mujyi wa Uvira. Icyakora, amakuru yatangajwe mu ikubitiro ntiyagaragazaga neza inkomoko y’ayo masasu n’impamvu yatumye araswa.
Ku rundi ruhande, amakuru MCN ifite agaragaza ko mu mujyi wa Uvira hakomeje kugaragara impungenge zikomeye z’umutekano, zishingiye ku bikorwa by’imitwe ya Wazalendo. Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira avuga ko hari abarasa amasasu bagamije gutera ubwoba abaturage, bakaboneraho umwanya wo kubasahura.
Ibi ni bimwe mu bibazo by’umutekano bikomeje gutera impungenge abaturage ba Uvira, aho bamwe muri bo basaba umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) kugira icyo ukora kugira ngo ubagoboke, ubakure mu bikorwa by’urugomo n’umutekano muke bavuga ko bahanganye na byo.
Abaturage bagaragaza ko ikibazo kitagarukira gusa ku rusaku rw’amasasu, ahubwo ko hari n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gusahura no kwica abantu, ndetse no guhungabanya ubuzima bw’abasivili.
Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishinjwa ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro barwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Uvira no mu bice biyikikije, abaturage barasaba ko hafatwa ingamba zifatika zo kurinda ubuzima bwabo n’ibyabo, kugira ngo abasivili badakomeza kugirwa ibitambo by’intambara n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Minembwe Capital News (MCN)
