Minembwe: Menya uburemere n’ubushobozi bwa drone ikomeye FRN yahanuye, irimo abantu ba P5!
Minembwe Capital News (MCN)
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22/11/ 2026, umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) watangaje ko wahanuye drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yari imaze iminsi igaba ibitero byo mu kirere mu bice bitandukanye byo mu Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’amasoko yo muri ako gace agaragaza ko iyo drone yahanuwe nyuma yo kurasa ibisasu mu gace ka Kiziba. Yahanuwe igeze mu kirere cya Gakenke, ahitwa mu Bakamata, ariko ibisigazwa byayo bikagwa ahitwa kuri Kalongi.
Aya makuru avuga ko mu bantu bari muri iyo drone, babiri bakomeretse, mu gihe abandi babiri bivugwa ko bahasize ubuzima. Mu bakomeretse, umwe bivugwa ko ari umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo, undi akaba ari umwirabura ukomoka muri Uganda, wo mu mutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa. Abandi babiri bivugwa ko bapfuye na bo barimo umwirabura n’umuzungu.
Ubwoko bw’indege yahanuwe n’ubushobozi bwayo
Amakuru yari amaze igihe atangazwa ku ikoreshwa rya drone mu bitero byo mu kirere bikorerwa mu Minembwe yagarukaga ku bwoko bwa CH-10, izwi kandi nka Rainbow-10, ikorerwa mu Bushinwa n’ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC).
CH-10 ni drone ya gisirikare ikoresha ikoranabuhanga rya tilt-rotor, rituma ishobora guhaguruka no kugwa ihagaze nk’indege ya kajugujugu, ariko ikaguruka mu buryo busanzwe bw’indege isanzwe iyo imaze kujya mu kirere.
Imibare ya tekiniki yasohotse ku mugaragaro igaragaza ko ifite:
- Uburemere ntarengwa bwo guhaguruka bungana na kilogramu 350.
- Ubushobozi bwo gutwara ibikoresho bifite uburemere bugera kuri kilogramu 50.
- Umuvuduko ugera hafi kuri kilometero 150 ku isaha.
- Ubushobozi bwo kuguma mu kirere amasaha agera kuri arindwi.
- Ubushobozi bwo kugera ku butumburuke bwa metero 7.000.
- Ubushobozi bwo guhaguruka no kugwa idakeneye ikibuga kinini cy’indege.
Ibi biyigira imwe mu ndege nto zitagira abapilote zishobora kugira uruhare mu bikorwa by’ubutasi, gukurikirana ibikorwa by’ingabo no gufasha mu bikorwa bya gisirikare.
Abaturage bagaragaje ibyishimo n’ihumure
Iyi nkuru yakiriwe n’amarangamutima y’ibyishimo n’ihumure ku batuye mu Minembwe, nk’uko amakuru MCN yakuye mu baturage bo muri ako gace abigaragaza.
Ibyo byishimo bije nyuma y’igihe abaturage bari bamaze bahangayikishijwe n’ibitero bya drone, zagiye zirasa ibisasu mu duce dutandukanye, bigateza impungenge ku mutekano wabo.
Kuba iyo drone yahanuwe nyuma yo kugaba ibitero mu gace ka Kiziba, bamwe mu baturage babifashe nk’inkuru ibaha icyizere cy’uko ibitero byo mu kirere byari bimaze iminsi bibahangayikishije bishobora guhura n’imbogamizi.
Gusa, ibyishimo by’abaturage ntibikuraho ko hakenewe gukomeza kurinda abasivili no gukumira ibindi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minembwe iherereye he?
Minembwe iherereye mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni agace k’imisozi miremire gafite amateka yihariye, kamaze igihe karangwamo umutekano muke n’imirwano ihanganishije FRN n’ingabo za Leta ya Congo, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, P5 ya Kayumba Nyamwasa, FDLR ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya.

Minembwe Capital News (MCN)
