• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 22, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Burundi: Agathon Rwasa mu Gahinda, Ibyabaye Inyuma y’Urugi Bishyira Politiki y’Igihugu mu Marembera!

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 22, 2026
in Regional Politics
0
Burundi: Agathon Rwasa mu Gahinda, Ibyabaye Inyuma y’Urugi Bishyira Politiki y’Igihugu mu Marembera!
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Burundi: Agathon Rwasa mu Gahinda, Ibyabaye Inyuma y’Urugi Bishyira Politiki y’Igihugu mu Marembera!

Minembwe Capital News (MCN)

Umunyapolitiki w’Uburundi, Agathon Rwasa, wahoze ayobora ishyaka CNL (Congrès National pour la Liberté), yashyikirije Komisiyo yigenga ishinzwe amatora mu Burundi (CENI) kandidatire ye yo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Yiyamamaje nk’umukandida wigenga, nyuma yo gukurwa ku buyobozi bw’iri shyaka.

Rwasa yashyikirije CENI dosiye ye ku itariki ya 21/11/2026, habura umunsi umwe ngo igihe ntarengwa cyo kwakira kandidatire kirangire.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko yahisemo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma y’uko ku itariki ya 10/11/2024 habaye inama y’ishyaka CNL atari yatumiwemo, ikaza kumukuraho ku buyobozi bwaryo.

Mu gusobanura impamvu yemera ko afite uburenganzira bwo kwiyamamaza, Rwasa yagarutse ku ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi, avuga ko ari yo ashingiraho. Iyo ngingo iteganya ko umuntu wahoze mu buyobozi bw’ishyaka rya politiki ashobora kwiyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma y’imyaka ibiri avuye muri ubwo buyobozi.

Rwasa kandi yavuze ko ibyo CENI ishobora kumusaba mu gihe cyo gusuzuma kandidatire ye bitagomba kunyuranya n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati: “CENI ishobora kugira ibyo isaba, ariko Itegeko Nshinga riri hejuru y’andi mategeko yose. Ni ryo nshingiyeho.”

Mbere yo gushyikiriza CENI dosiye ye, Rwasa yari yamaze kwishyura ingwate ya miliyoni 100 z’Amarundi isabwa abiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe kandidatire ye izemerwa, Rwasa azaba umwe mu bakandida bazahatana na Perezida Évariste Ndayishimiye, na we watanze kandidatire ye ku itariki ya 13/11/2026.

Ku bijyanye n’ihuriro ry’amashyaka 12 ryashyigikiye Ndayishimiye, Rwasa yavuze ko ibyo bitamuteye impungenge, ashimangira ko na we agifite abaturage benshi bamushyigikiye.

Yongeye kunenga imiyoborere ya Perezida Ndayishimiye, avuga ko mu myaka itandatu amaze ku butegetsi nta musaruro ufatika yagejeje ku gihugu. Ibi yabishingiye ku byo avuga ko Perezida ubwe yigeze kwemera ku bijyanye n’ibyo yagezeho muri icyo gihe.

Rwasa yagize ati: “Nyakubahwa bamubajije ibyo yagezeho mu myaka itandatu ishize, avuga ko ntacyo yagejejeho igihugu n’Abarundi. None uwo guhatana na we wumva bigoye?”

CENI iteganya gusuzuma kandidatire zatanzwe kuva ku itariki ya 23 kugeza ku itariki ya 26/11/2026. Ku itariki ya 27/11/2026, ni bwo izatangaza urutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida w’u Burundi n’abatemerewe.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi ateganyijwe kuba ku itariki ya 03/11/2027.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: CENIRwasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?