Kambale na Bulambika mu Bitero Bikomeye: Ibyatangajwe na FRN Byateje Impungenge
Minembwe Capital News (MCN)
Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ryatangaje ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakajije ibitero zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones, mu duce dutuwe cyane twa Kambale, Bulambika no mu tundi duce two mu nkengero zatwo. Iri huriro rivuga ko ibyo bitero byahitanye abasivili, barimo abagore n’abana, abandi benshi barakomereka.
Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa FRN, mu butumwa yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22/11/2026, ahagana saa kenda n’igice (15:30), ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri ubwo butumwa yise “Amakuru mashya ku ntambara ubutegetsi bwa Kinshasa bwashoye muri iki gihugu”, Kanyuka yavuze ko kuva saa saba z’amanywa (13:00) zo kuri iki Cyumweru, ihuriro ry’ingabo ashinja gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa ryongereye ubukana bw’ibitero byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kambale, Bulambika n’ahandi mu nkengero zaho.
Yavuze ko ibyo bitero byagizwemo uruhare n’indege zitagira abapilote (drones) zitwaye ibisasu, avuga ko zari zigamije kurimbura. Yongeyeho ko hifashishijwe kandi imbunda ziremereye, ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byakorewe ku butaka.
Lawrence Kanyuka yatangaje ko ibyo bitero byahitanye abasivili, barimo abagore n’abana, mu gihe abandi benshi bakomeretse. Yavuze kandi ko imiryango myinshi y’abaturage yavuye mu byayo, ihunga ishakisha aho yakongera kubona umutekano.
Ku ruhande rwa FRN, Kanyuka yavuze ko ingabo z’iri huriro zikomeje kuguma mu birindiro byazo ku butaka, mu rwego rwo kurinda abaturage no kubarengera ku bitero yavuze ko bibibasira.
Yongeyeho ko bakomeje ibikorwa byo gufasha abakomeretse kugira ngo babone ubuvuzi bukenewe.
Minembwe Capital News (MCN)
