FRN: Kanyuka Yagiriye Abantu Inama yo Kwirinda Konti Yiyitirira Gen Byamungu ku Mbuga Nkoranyambaga
Minembwe Capital News (MCN)
Umuvugizi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, yagiriye abantu inama yo kwitondera konti yo ku mbuga nkoranyambaga yiyitirira General Byamungu, ayivuga ko ari konti y’impimbano kandi ko idakwiye gukurikiranwa.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lawrence Kanyuka yasobanuye ko abantu batagomba gukurikira iyo konti, kuko General Byamungu adakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Ntimukurikire iyi konti: ni konti y’impimbano. General Byamungu nta rubuga na rumwe akoresha ku mbuga nkoranyambaga. Bityo, turabasaba guhagarika gukurikira iyi konti no kuyimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo hirindwe igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwiyitirira undi muntu.”
Muri ubwo butumwa, Kanyuka yashimangiye ko gukomeza gukurikira iyo konti bishobora gutiza umurindi ibikorwa byo kwiyitirira General Byamungu ku mbuga nkoranyambaga.
Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guhagarika gukurikira iyo konti burundu, bakayitangaho raporo kugira ngo hakumirwe ikoreshwa nabi ry’umwirondoro w’uyu musirikare.
Iyi mpuruza ya Lawrence Kanyuka igamije gukangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho kwitondera konti zivuga ko zihagarariye abantu bazwi, cyane cyane mu gihe abo bantu ubwabo batazikoresha.
Minembwe Capital News (MCN)
