Menya Uko Byifashe mu Kibaya cya Rusizi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu misozi yunamiye Ikibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ihuza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, n’ingabo z’Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakuye mu masoko yo muri ako karere avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23/11/2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice (05h30), mu bice biherereye hagati ya Katogota na Lubarika.
Iyi mirwano yibanze cyane cyane ku misozi ihanamiye Ikibaya cya Rusizi, mu duce twa Rupango, Kinyinya, Rwege, Mugombe na Munanira, twose duherereye muri Teritwari ya Uvira.
Iyi mirwano ibaye mu gihe uruhande rwa FARDC rushinjwa gukorana n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya FRN.
Umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka karere watangiye kugira ingaruka ku buzima busanzwe bw’abaturage. Imirwano ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abatuye muri ibyo bice, cyane cyane ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuhagaragara.
Kugeza ubu, nta mibare yizewe iratangazwa ku bantu bashobora kuba bishwe cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano. Minembwe Capital News (MCN) iracyakurikirana uko ibintu bihagaze kugira ngo ikomeze kugeza ku basomyi amakuru yizewe kandi agezweho.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
