Uganda Yavuze Ijambo Ryayo ku Ndege y’Intambara Yahanuwe na FRN mu Minembwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gutanga amakuru mu Gisirikare cya Uganda (UPDF), Col. Chris Magezi, yahakanye ko igisirikare cy’igihugu cye gifitanye isano n’indege y’intambara yahanuwe mu Minembwe ku Cyumweru, nyuma y’amakuru avugaga ko yari mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Iyi ndege yahanuwe igwa ahitwa kuri Kalongi, agace gaherereye hafi cyane y’Umujyi-rwagati wa Minembwe. Nk’uko Umuvugizi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, yabitangaje, ingabo z’uyu mutwe ni zo zayihanuye ahagana saa 06:00 za mu gitondo, nyuma y’uko yari imaze kugaba ibitero by’ibisasu mu gace ka Kiziba.
Nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, hasakaye amashusho y’umwe mu bari bayirimo wari wakomeretse bikomeye. Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko akomoka muri Uganda, ko yari yarahawe akazi na Leta y’icyo gihugu ndetse ko ari umusirikare wa UPDF.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Col. Chris Magezi yahakanye ko igisirikare cya Uganda gifitanye aho gihuriye n’iyi ndege, anatangaza ko kompanyi ivugwa ko yari ifitanye isano n’iki gikorwa yafatiwe ibihano.
Yagize ati: “UPDF ntaho ihuriye n’iriya ndege yarasiwe mu Minembwe. Twafatiye ibihano iriya kompanyi.”
Iri tangazo rya Uganda rije mu gihe hakomeje kwibazwa inkomoko y’iyi ndege, abo yari ihagarariye ndetse n’inshingano yari ifite mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu Minembwe.
Ku rundi ruhande, kugeza ubu, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ntikiragira icyo gitangaza ku ihanurwa ry’iyi ndege.
Iyi ndege yahanuwe mu gihe FRN n’abaturage bo mu Minembwe bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’ibitero by’indege z’intambara bivugwa ko bibagabwaho, bikomeretsa abasivili ndetse bikanangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
U Burundi na bwo bwagize icyo buvuga ku birego bijyanye n’ibikorwa by’indege
Igisirikare cy’u Burundi na cyo cyagiye kivugwa mu makuru ajyanye n’indege zagabye ibitero mu Minembwe, aho bivugwa ko hari kompanyi zifitanye isano n’ibyo bikorwa.
Icyakora, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, yavuze ko ingabo z’icyo gihugu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiyeyo hashingiwe ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi, kandi ko ibikorwa byazo bikorerwa ku butaka gusa.
Abari mu ndege n’ibyo bavuze ku butumwa yari ifite
Amakuru yatangajwe avuga ko mu ndege yahanuwe harimo abantu bane. Babiri muri bo bahasize ubuzima, mu gihe abandi babiri bafashwe.
Mu bafashwe harimo umupilote wari uyitwaye witwa Alexandre Villette, ukomoka muri Afurika y’Epfo, hamwe n’undi muntu wavuze ko ari injeniyeri ukomoka muri Uganda.
Mu bisobanuro byatanzwe n’abafashwe, Umunya-Uganda yavuze ko indege yari mu butumwa bwo gutata, mu gihe umupilote Alexandre Villette we yavuze ko yari amaze kurasa igisasu kimwe.
Icyakora, kugeza ubu, ntiharamenyekana mu buryo burambuye intwaro zakoreshejwe mu guhanura iyi ndege cyangwa uburyo nyirizina yahanuwemo.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Rugabo Fidel, na we yatanze ibisobanuro kuri iyi ndege, avuga ko itari yonyine, ahubwo ko yari iherekejwe n’indi ndege yari yavuye i Kalemie. Yavuze ko izo ndege zombi zari zifite gahunda yo kugaba ibitero mu Minembwe.
Ibyo byatangajwe n’impande zitandukanye bikomeje guteza ibibazo byibazwa ku mikorere y’indege z’intambara mu Minembwe, inkomoko y’abazikoresha ndetse n’inshingano ziba zifite mu bikorwa bya gisirikare bibera muri ako gace.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
