Gen. Muhoozi Atangaje Ijambo Rikomeye Ryahinduye Isura y’Ibiri kubera muri Congo!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatanze ubutumwa bukomeye bureba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Muhoozi yasabye ingabo za FARDC ziri mu nzira UPDF iteganya kunyuramo gushyira intwaro hasi ako kanya, avuga ko ari bwo buryo bwo kurinda umutekano wazo.
Yagize ati:
«“Ingabo zose za FARDC ziri mu nzira ingabo zacu zizanyuramo zirasabwa gushyira intwaro hasi ako kanya, ku bw’umutekano wazo.”»
Aya magambo aje mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutumwa bwa Muhoozi kuri FRN
Mu bundi butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya FRN, iyobowe na Joseph Kabila, byo kwigarurira teritwari ya Walikale, muri Kivu ya Ruguru.
Mu butumwa bwe bwabanje, yasabye uyu mutwe kwigarurira teritwari yose ya Walikale. Yanatangaje ko UPDF itazahangana na FRN mu gihe yaba igiye kuyifata, anaburira ko nitinda, ingabo za Uganda zishobora kuyigarurira ubwazo mu gihe cya vuba.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku mubano wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko UPDF yari isanzwe ikorana na FARDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
