Iga-Barrière: FARDC Yahuye n’Akaga Gakomeye, Amashusho Yabyo Yahishwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano ikomeye yahuje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa CRP uyobowe na Thomas Lubanga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/11/2026, yasize FARDC n’abo bafatanyije mu bikorwa bya gisirikare basubijwe inyuma.
Ibi byabaye ubwo FARDC yagabaga igitero kigamije kongera kwigarurira agace ka Iga-Barrière, kafashwe na CRP ku wa mbere. Aka gace gaherereye muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri.
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Câble avuga ko ingabo za FARDC zahuye n’imbogamizi zikomeye ubwo zahanganaga n’abarwanyi ba CRP, bazisubiza inyuma nyuma y’imirwano.
Iga-Barrière iherereye hafi y’Umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri. Kuba CRP yarigaruriye aka gace byateje impungenge z’uko ishobora gukomeza kwagura ibikorwa bya gisirikare, bikaba byagira ingaruka ku mutekano w’uyu mujyi.
Muri iyo mirwano kandi, haravugwa abasirikare benshi bakuru ba FARDC baguye mu gico cy’abarwanyi ba CRP. Gusa, kugeza ubu, nta mubare nyawo w’abahasize ubuzima watangajwe, ndetse n’amazina yabo ntaramenyekana.
Uko imirongo y’urugamba ihagaze
Nk’uko Câble yabitangaje, igikorwa cya FARDC cyo kwisubiza Iga-Barrière nticyageze ku ntego, mu gihe abarwanyi ba CRP bakomeje kugenzura ako gace.
Ku rundi ruhande, CRP yongeye kugaragaza ko ishyigikiye ibiganiro bigamije kugarura amahoro, by’umwihariko gahunda iri mu murongo w’ubuhuza bwa Uganda.
Muri ubwo butumwa, uwo mutwe wavuze ko kugira ngo iyo gahunda igere ku musaruro mwiza, impande zifitanye amakimbirane zigomba kugaragaza ubushishozi, ubwitange n’imyitwarire iboneye mu gushaka igisubizo kirambye.
Câble yatangaje ko ifite amashusho agaragaza ibyabereye muri iyo mirwano, ariko ihitamo kutayashyira ahagaragara kubera ko akubiyemo amashusho y’ibintu bikomeye, cyane cyane ku ruhande rwa FARDC. Iki gitangazamakuru kivuga ko kuyatangaza bishobora kugira ingaruka ku mutekano.
Minembwe Capital News (MCN)
