Lubero Haravugwa Ibidasanzwe: FRN Yigaruriye Utundi Duce mu Mirwano Ikomeye na FARDC n’Imitwe Iyifasha
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ukomeje kwagura ibice ugenzura mu ntara ya Kivu Yaruguru, nyuma yo kwigarurira utundi duce two muri Teritwari ya Lubero, nyuma y’aho wari umaze gufata agace ka Runzenze, aho wahanganiye bikomeye n’abo bahanganye.
Amakuru aturuka ku masoko ya MCN agaragaza ko mu gace ka Lubero habereye imirwano ikomeye hagati ya FRN n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/11/2026, ikomeza amasaha menshi. Mu gihe cy’iyi mirwano, ingabo za FRN zakomeje gusunika inyuma FARDC n’imitwe iyifasha, zigarurira utundi duce twari dusanzwe tugenzurwa n’abo bahanganye.
Mu duce twavuzwe mu makuru ajyanye n’imirwano yabereye muri Lubero harimo Kanjanja, gaherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Édouard, aho bivugwa ko FRN yakigaruriye. Ibi bibaye mu gihe uyu mutwe ukomeje kwagura ibice ugenzura muri iyi teritwari.
Amakuru MCN yamenye kandi agaragaza ko mbere y’uko iyi mirwano yubura, FARDC n’imitwe ifatanya na yo ari bo babanje kugaba ibitero kuri FRN, bituma imirwano yongera kubura.
Ibikorwa bya FRN muri aka karere bikomeje kugaragaza ko uyu mutwe uri gukomeza kwagura ibice ugenzura, mu gihe ugihanganye n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na zo.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
